VIDEO: Knowless avuga ko RIB itaramuhamagara ku byaha ashinjwa

Umuhanzikazi Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless yavuze ku nkuru zimaze iminsi zimuvugwaho bitewe n’abantu bamushinja ko yabambuye amafaranga. Yabihakanye avuga ko kugeza ubu na RIB itaramuhamagara.

Butera Knowless ibi yabitangarije mu kiganiro Avenue 387 kinyura kuri Genesis TV ubwo yarari mu bikorwa byo kwamamaza Album ye nshya yise Inzora.

Yagize ati “Muri iyi minsi nkuko mubizi nashyize alubumu yanjye nshya hanze nise Inzora iriho indirimbo 11 nakoze ndetse nkorana n’abandi bahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda no muri Uganda, barimo Social Mula, Aline Gahongayire, King James, Tom Close, Igor Mabano na Nel Ngabo. Abo hanze harimo Ykee Benda na Navio ba Uganda.

Abajijwe icyatumye iyi Alubumu ayitirira umwana yavuze ko ari alubumu ifite agaciro gakomeye cyane kuko yayikoze mu gihe yizihizaga imyaka 10 amaze mu muziki naho ku mwana Inzora nawe ni umuntu w’agaciro cyane ku muryango we.

Avuga izina Inzora ririmo amazina abiri y’abana be. Ati "Bose ni abagaciro harimo amazina yabo kuko na Or rigaragaramo nanze ko hazagira ufuha."

Ku kibazo cy’ibirego byagejejwe muri rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

yagize ati “ntababeshye uko ayo makuru mwayabonye nanjye ni uko."

Izina ry’uwajyanye ikirego ni ubwa mbere yari aribonye kandi ntaho barahurira mu buzima bwe ngo nta n’itsinda na rimwe yigeze ahagararira mu kimina.

Yasoje avuga ko kugeza ubu agitegereje ko RIB imuhamagara akajya kumva uko icyo kibazo cy’ubwambuzi avugwaho.

Reba ikiganiro cyose twagiranye na Butera Knowless

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO