Knowless yakoresheje Umunyamideli w’i Dubai mu mashusho y’indirimbo ye nshya

Umuhanzikazi Butera Jeanne d’Arc ukunzwe mu Rwanda ku izina rya Knowless yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘ Uwo uzakunda’ yifashishamo umunyamideli ukunzwe muri Dubai.

Indirimbo ’Uwo Uzakunda’ ni imwe mu ndirimbo ziri kuri Alubumu ya Knowless Inzora aherutse gushyira hanze.

Mu kiganiro yagiranye na Genesisbizz yadutangarije ko iriya ndirimbo amashusho yayo yayafatiye I Dubai ubwo bari mu biruhuko byo kwishimira Imyaka itanu ishize abana na Ishimwe Clement nk’Umugabo n’Umugore.

Yagize ati "Ntibyari byoroshye ubwo twafataga amashusho yayo kuko twari mu bihe by’ibyishimo ariko kubera ko muri gahunda twari dufite Dubai harimo no gufatirayo amashusho ya zimwe mu ndirimbo zanjye byose twarabikoze bigenda neza."

Tumubajije igituma ari kugenda ashyira hanze amashusho buhoro buhoro yatubwiye ko byose abikora kubera abafana be.

Ati "Mbikora nkuko abafana babyifuza kuko aribo bagenda babinsaba nkagendera ku byifuzo byabo."

Amashusho y’indirimbo ’Uwo uzakunda’ yatunganyijwe Naizi Nasser uzwi muri Afurika y’Iburasirazuba afatanyije na Meddy Saleh. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Ishimwe Clament muri Kina music.

Knowless yifashishije umunyamideli ukunzwe cyane muri Dubai

Knowless n’umugabo we ubwo bari Dubai mu byishimo by’Imyaka Itanu bamaze babana

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO