Kobe Bryant wabaye icyamamare mu mukino wa Basketball yahitanwe n’indege ye.

Umunyamerika Kobe Bryant wakanyujijeho cyera mu gukina umukino w’intoki wa Basketball muri NBA, yahitanwe n’impanuka ya kajugujugu ye ubwo yari mu butembere n’inshuti ze i Carfonia.

Uyu mugabo wari ikitegererezo mu mukino wa Basketball ku isi by’umwihariko ku mugabane w’Amerika muri NBA mu ikipe ya Los Angeles Lakers yakinnyemo, yaguye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu ye nyuma yuko ifashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 26 Mutarama 2020.

Kobe Braynt yari umukinnyi w’Umuhanga muri Los Angeles Lakers

Amakuru ava mu bitangazamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aravuga ko, indege yarimo Kobe ndetse n’Inshuti ze, ubwo yajyaga kumanuka hasi ku butaka yafashwe n’inkongi y’umuriro batamenye aho yaturutse bigatuma iyi kajugujugu ishya.

Abashinzwe kuzimya umuriro no gutabara hafi aho i Calfonia, bihutiye gutabara abari muri iyi ndege maze babageza kwa muganga, batanu muri bo bahita bitaba Imana. Kobe yiyongereye kuri aba bantu bari kumwe nyuma yo kubura umwuka, nkuko abaganga babitangaje.

Abantu bagera kuri Batanu ndetse na Kobe Bryant wa gatandatu, nibo bimaze kumenyekana ko bahitanwe n’iyi mpanuka y’indege ya Kobe Bryant

Abakoze ubutabazi bw’ibanze ku ndege yarimo Kobe.

Kobe kandi, yapfanye n’umwana we witwa Maria Gianna w’imyaka 13 y’amavuko, aho yari yatenberanye na we.

Kobe Bryant yavutse tariki 23 1978, avukira Philadelphia muri Amerika. Uyu mugabo yamenyekanye cyane ubwo yakinaga imyaka 20 mu ikipe ya Los Angeles Lakers muri NBA, kuva mu mwaka wa 1996 kugeza muri 2016, ntayindi kipe yigeze akinira mu buzima bwe.

Kobe n’umukobwa we Gianna bahitanwe n’impanuka y’indege.

Uyu mugabo apfuye afite umugore umwe witwa Vanessa ndetse n’abana harimo abakobwa nka Natalia, Bianca ndetse n’uwo baherutse kubyara witwa Capri.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO