Koffi Olomide yasabye imbabazi Abanya-Kenya nyuma yo kuhakorera amahano

Icyamamare mu muziki wo mu gihugu cya Congo Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi mu muziki wo muri aka karere nka Koffi Olomide, yasabye imbabazi Abanyakenya nyuma y’imyaka ine asubijwe iwabo kubera gukubitira umubyinnyi we I Nairobi.

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga mu mwaka wa 2016, yagaragaje Koffi akubita umugeri umukobwa wari umubyinnyi we mu gihe yarakigera ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport (JKIA).

Mu magambo ya Koffi Olamide asaba imbabazi, yagize ati: “Jambo Kenya, uyu ni Grand Mopao, Koffi Olomide, mbere na mbere ndifuza gusabira imbabazi z’ibyo nakoze.”


Umugeri Koffi yateye umubyinnyi we niwo watumye acibwa mu gihugu cya Kenya

Olomide yongeyeho ko yakosheje ndetse ko buri muntu byaba byaragizeho ingaruka amusabye imbabazi, aboneraho no gushimira leta ya Kenya yamusubije, yongeraho ko anakumbuye Kenya cyane.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo soukous yemeje ko mu gihe cya vuba azatangaza amatariki azasubirira muri Kenya kuhakorera ibitaramo.

Ati “Vuba hano nzaza muri Kenya guhura n’abafana banjye, nzababwira itariki nzagarukiraho nk’umwami wa Afurika, ndasaba imbabazi, narakosheje.”

Koffi Olomide yahagaritswe mu mwaka wa 2016 arikumwe n’abari bamuherekeje, mugihe bavaga ku gitangazamakuru cya Citizen Tv nyuma y’uko abantu bagaye igikorwa cye.

Uyu muhanzi w’imyaka 63 y’amavuko yahise asubizwa iwabo n’indege ya Kenya Airways, aho akigera I Kinshasa yahise ashinjwa ibyaha byo guhohotera umukobwa umubyinira.


Koffi Olomide yemeje ko agiye kugaruka mu gihugu cya Kenya nyuma y’imyaka ine

Mu mwaka wa 2018, Koffi Olomide yigeze guhirahira gushaka kugaruka mu gihugu cya Kenya, ariko aza kubura ibyangombwa bimuzana muri iki gihugu.

Icyo gihe umuvugizi wa Minisiteri w’ubutegetsi bw’imbere mu gihugu cya Kenya ‘Mwenda Njoka’ yavuze ko umutwaro w’ikumirwa kwa Koffi Olomide ariwe wabyikururiye atari leta.

Indirimbo ya Koffi Olomide yitwa ’Pygmalion’ niyo aheruka gushyira hanze muri Gashyantare 2020:

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO