Koffi ashobora gufungwa Imyaka 8 azira ibyaha by’ubusambanyi

Umuhanzi Antoine Christophe wamenyekanye nka Koffi Olomide muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye kuburanishwa ku byaha ashinjwa cyo gusambanya ababyinnyi be ku gahato.

Koffi yitabye urukiko rwa Versailles ku wa 25 Ukwakira 2021, ku byaha aregwa byo gushimuta ababyinnyi be bane no kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Uyu mugabo w’imyaka 65 wari ufite igitaramo mu bufaransa ku tariki 27 Ugushyingo 2021 yahise agisubika kubera ibyo bibazo by’imanza.

Mu iburanisha ryabaye, abashinjacyaha basabiye uyu muhanzi imyaka umunani y’igifungo n’indi myaka ibiri isubitse kubera gusambanya umwana w’imyaka 15. Nyuma yaje kugirwa umwere ku bindi byaha yaregwaga birimo gusambanya abandi bagore batatu.

Uyu muhanzi aregwa ibyaha birimo ibyo kwinjiza aba babyinnyi mu Mujyi wa Paris mu buryo butemewe, gufatira imishahara yabo no kubasambanya ku gahato.

Iri hohoterwa ababyinnyi ba Olomide bavuga ko ryabaye ubwo uyu muhanzi yari ari mu rugendo rw’ibitaramo mu Bufaransa kuva mu 2002 kugeza mu 2006, icyo gihe ngo impapuro zabo z’urugendo na telefoni zabo byari byarafatiriwe.

Aba babyinnyi bategetswe gusambana na Olomide wabakubitaga mu buryo bukomeye iyo bagerageza kumwereka ko batabishaka. Yabasambanyaga bari muri urwo rugo, mu bwogero bw’iguriro ndetse hari n’igihe yabasambanyaga bajyanye kuri studio gutunganya indirimbo.

Si ubwa mbere Koffi Olomide ashinjwa ibyaha birimo ihohotera kuko no mu 2016 yafungiwe iwabo azira gukubita umwe mu babyinnyi be no mu 2012 akatirwa amezi atatu asubitse aryozwa gukubita umutunganyiriza indirimbo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO