Koffi Olomide yatangaje Amafaranga yishyuza umuntu ushaka ko amuvuga mu ndirimbo ze

Umuhanzi w’Icyamamare mu njyana ya Rumba Antoine Christophe Agbepa Mumba wamenyekanye nka Koffi olomide yavuze ko kugirango aririmbe izina ry’umuntu mu ndirimbo ye yishyuza arenga ibihumbi 300 by’amadorali.

Uyu mugabo yakunzwe mu ndirimbo nyinshi nka ’Magie, V12, Effrakatta; n’izindi nyinshi yashyize atangaza amafaranga aca abantu bamusaba ko abaririmba mu ndirimbo ze. ibintu bimaze kuba umuco mu banyamuziki bo muri RD Congo.

Uyu mugabo aherutse gutangaza ko kenshi akunda kuririmba amazina y’abantu benshi bo mu muryango we abo akaba ntacyo abasaba gusa ashimangira ko iyo hari undi wo ku ruhande umusabye ko yamuririmba mu ndirimbo ye bimusaba gushaka agafaranga gatubutse cyane kuko ngo adashobora kujya munsi y’amadorali ibihumbi 200 na 300 ku gira ngo amwamamaze cyangwa yamamaze ibikorwa bye.

Ubundi nyuma ya Koffi Olomide muri Congo bivugwa y’uko undi muhanzi uca amafaranga menshi ari Fally Ipupa nawe uca ari hagati y’ibihumbi 500 na 1000 by’amadorali kugira akuririmbe mu ndirimbo ze.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO