Koko umudiho uva mu itako Kiyovu Sports yahawe amafaranga agahishyi kugirango yisasire APR FC

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2022,ikipe ya Kiyovu Sports yabonye amanota atatu yakuye kuri APR FC nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1.

Amakuru aravuga ko mbere y’uyu mukino,Perezida wa Kiyovu Sports,Mvukiyehe Juvenal yari yemereye buri mukinnyi wa KIYOVU Sports agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 200 000 FRW.

Kiyovu Sports yabonye penaliti ku munota wa 15 yakorewe Emmanuel Arnold watezwe na Nsabimana Aimable.

Iyi penaliti yahise yinjizwa neza na Bigirimana Abedi, bituma Kiyovu Sports yongera kuzamura icyizere cyabo.

Bidatinze ku munota wa 29, Kiyovu Sports yahise ibona igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Emmanuel Arnold Okwi ku mupira uteretse yerekeje mu izamu ku ikosa ryari rikorewe Muhozi Fred.

APR FC yabonye igitego ku munota wa 59 cyatsinzwe na Ombolenga Fitina ku mupira waturutse muri koruneri yari itewe na Manishimwe Djabel.Nyuma y’uyu mukino,abakinnyi ba Kiyovu Sports barishimye ndetse banegukana aka kayabo bari bategewe n’ubuyobozi, ngo batsinde APR FC.

.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO