Koojo uri mu Rwanda yageneye ubutumwa umuryango we uri USA

Umunyafurika ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ‘Koojo’ yasohoye indirimbo irimo ubutumwa yageneye umuryango we yasize hakurya y’inyanja, agahitamo kuba mu Rwanda.

Leslie Kodzo Alexander DuMouchel ukoresha amazina ya ‘Koojo’ mu muziki we, ni umwe mu basore baririmba neza, waniyemeje gukorera Alubumu yose y’indirimbo ze hano mu Rwanda.

Genesisbizz yegereye uyu muhanzi, maze agaruka ku mavu n’amavuko y’iyi nganzo ikubiyemo ubutumwa yageneye umuryango we utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umuhoza ku nkeke z’impamvu adataha.

Ati: “iyi ndirimbo irimo ubutumwa nageneye umuryango wanjye n’inshuti zihora zimbaza impamvu ntarataha, akaba ariyo mpamvu nifuje kubabwira ko nubwo tutabonana nkibakunda ndetse kurusha uko nabakundaga mbere."

Leaslie Kodzo akomeza avuga ko n’ubwo bikigoye, umuntu aba agomba kugira icyizere cy’uko buri kimwe kizagenda neza.


Koojo yataye iwabo yumvira impano ye ihora ituma akumbuwe

Koojo abajijwe niba ajya abona ubutumwa bw’abafana be, bashima cyangwa se banenga ibyo akora, avuga ko hari ubwo ajya yakira burimo ubw’abava iwabo ibyo bakunze guhura nabyo muri ubu buzima.

Gusa nanone Koojo yemera ko nta byera ngo deee!!... aho yivugira ko hari n’abanenga ibihangano bye, gusa akemeza ko ibivugwa byose abyakira neza, bityo akabiheraho mu kurushaho kunoza umuziki we.

Koojo ni umwe mu bahanzi bagaragaye ku rubyiniro rwa Kigali Jazz Junction umwaka ushize mu Ugushyingo 2019, ubwo yataramanaga na Jidenna.

Iyi ndirimbo nshya Koojo yashyize ahagaragara yitwa ‘When I’m gone’ iririmbye mu rurimi rw’icyongereza, ni iya kabiri ashyize ahagaragara ku ziri kuri Album ya mbere izajya hanze mu mezi abiri ari imbere.

Iyi album iri gukorwa n’umunyarwanda ufite impano ntagereranywa witwa Eloi El, utaramenyekana cyane mu ruhando rwa muzika Nyarwanda, aha akaba ariho Koojo ayahereye abenguka ubuhanga bwe no kwicisha bugufi.

Iyi ndirimbo nshya ya Koojo avuga ko ari nk’ibaruwa ifunguriwe buri muntu binyuze mu muziki cyane cyane inshuti ze n’umuryango aba yifuza kugarukaho cyane, dore ko n’igitekerezo cyayo ariho cyavuye.

Umva indirimbo nshya irimo ubuhanga ‘When I’m gone’ ya Koojo Leslie:

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO