Korali Christus Regnat yakoze mu nganzo yimakaza gahunda ya ’guma mu rugo’

Korali Christus Regnat ikorera ivugabutumwa muri Kiriziya Gatolika , Paruwasi Regina Pacis/Remera yashyize hanze indirimbo yise ‘Mu maboko yawe’, ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho yafashwe hubahirijwe gahunda ya Guma mu rugo.

Muri ibi bihe abantu bose basabwa kuguma mu rugo nk’imwe mu ntwaro iri kwifashishwa n’ibihugu byinshi ku Isi ngo bitsinde icyorezo cya COVID 19 giterwa na Coronavirus.

Ingaruka za koronavirusi zageze ku Isi no mu Rwanda kandi zitarobanuye abantu n’ibyiciro babarizwamo aho ibikorwa byabo hafi ya byose byahagaze, imirimo irahagarara, inganda zifunga imiryango ndetse insengero n’andi materaniro abantu bahuriragamo basingiza Imana nabyo iki cyorezo ntikabirebeye izuba.

Izo ngaruka rero ziturutse kuri Koronavirusi zakomye mu nkokora abaririmbyi, baba abaririmba ku giti cyabo cyangwa se abaririmba mu buryo bw’amatsinda aribwo Chorale Christus Regnat ibarizwamo.

Nyuma rero yo kubona ko abantu benshi bihebye bitewe n’impamvu nyinshi iki cyorezo cyatuzaniye twahisemo gukora mu nganzo ngo dufashe abakristu n’abantu muri rusange kongera gutekereza k’Umusumbabyose ari nawe ufite intangiriro n’iherezo ku bibera mu isanzure dutuyemo, n’uko tubagenera indirimbo yitwa “MU MABOKO YAWE”.

Muri make n’indirimbo ifite ubutumwa buhumuriza, bwubaka kandi bukarema imbaraga buri wese muri iki gihe isi iri mu ruhuri rw’ibibazo byatewe n’iki cyorezo cya Koronavirusi.

Yubatse mu magambo y’umwimerere y’Umwanditsi w’indirimbo, umuhimbyi n’umwarimu wa Muzika Bahati Wellars umwe mu bagize Chorale Christus Regnat.

Inyikirizo y’iyi ndirimbo igira ati “Mu maboko yawe Dawe ni ho nshyize amizero yanjye, mu biganza byawe Mana yanjye ni ho nshyize imbaraga zanjye, Dawe rinda ukwemera ngukesha, nirunduriye mu gushaka kwawe Nyagasani ni wowe ungize”.

Umuhimbyi (Bahati Wellars) amaze guhimba indirimbo no kuyandika neza mu manota, nka korali yagize igitekerezo cyo kuyigira ku mbuga nkoranyambaga buri wese aho ari mu rugo maze abarimu batangira kwigisha nk’uko imyitozo ubusanzwe yo kwiga indirimbo yakorwaga.

Nyuma yo kwiga indirimbo amanota yayo yohererejwe Emmy Pro ufite studio yitwa Universal record, amaze gukina/gucuranga umuziki arongera awoherereza buri wese ashyiramo ijwi rye mu rugo akoresheje telephone ye maze ayo majwi akusanywa na producer arayahuza akuramo indirimbo y’amajwi (Audio).

Nyuma rero yo gukora audio ntibyagarukiye aho ahubwo hifashishijwe ikoranabuhanga muri iyi minsi rifasha abantu kuba baririmba batari kumwe nyamara ubabona akababona hamwe ryitwa “Virtual Choir” maze duhuza amashusho buri wese yafashe atunganywa n’umwe mu baririmbyi ba Chorale Christus Regnat witwa Eugene Havugimana.

Ubuyobozi bwa Christus Regnat butangaza ko bifuzaga kandi na none gufasha abakristu n’abanyarwanda muri rusange kudatakaza icyizere cy’ubuzima ko ahubwo ibyo dukora byose biri mu biganza by’Imana.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO