Korali Hoziana yanditse amateka atarigeze abaho kuva yashingwa

Bwa mbere mu mateka Korali Hoziana yamuritse alubumu yayo ya 12 y’amajwi imbere y’itangazamakuru, mu kiganiro kihariye kihariye yageneye abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye.

Korali Hoziana, ni imwe muri korali zatangiranye n’itorero rya Pentekote mu Rwanda, ubwo ryatangiraga ivugabutumwa mu mujyi wa Kigali. Ni imwe muzatumye iri torero rirushaho kwaguka umunsi ku wundi kugeza na n’ubu.

Korali yakoze alubumu ya mbere ahagana mu 1980 bise "Maranatha", ikaba yarakorewe muri Centre franco Rwandais, yanaje kugurwa n’umushoramali. Nyuma yaje kugura ibyuma bya Orchestre yitwaga Vox Montana yabaga ku Kimisagara maze abacuranzi bayo baza gukizwa bakora umurimo wo kuyicurangira.

Ubuyobozi bw’iyi korali bwaje gusanga ari ingenzi kugeza ubutumwa kuri bose hifashishijwe itangazamakuru nk’umwe mu miyoboro ikurikirwa na benshi muri iki gihe cy’ikoranabuhanga kandi ibasha kurigeza henshi kandi mu gihe gito kandi mu buryo burambye.

Iyi korali ikaba yaboneyeho umwanya wo kumurikira abakunzi bayo umuzingo wa 12 w’indirimbo nshya z’amajwi bise "Twatsindishirijwe n’amaraso ya Yesu".
Korali Hoziana ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya Pentekote rizwi nka ADEPR, ku paruwasi ya Nyarugenge, umudugudu wa Nyarugenge. Ni imwe mu mfura mu makorali agize iri torero.

Mu kiganiro ubuyobozi bw’iyi korali bwagiranye n’itangazamakuru cyagarutse ku buryo bwo kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kuri bose hakoreshejwe itangazamakuru.

Umuyobozi wa Korali Hoziana, bwana NDUNGUTSE Fabien avuga ko itangazamakuru rifite aho rihurira na Bibiliya aho cyera Imana yarikoresheje inshuro nyinshi n’ubwo yarikoreshaga mu buryo butandukanye n’ubwo twe turikoresha.

Yagize ati"Itangazamakuru ryacu muri ibi bihe rifite ho rihurira na Bibiliya kuko Imana yamaze gutanga icyo kuvuga kandi kitazigera gita agaciro, itangazamakuru rero rifite umumaro mu ivugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo cyanemuri iki gihe turimo."

Yakomeje avuga ko bahamagaye itangazamakuru kuko rifite imbaraga kuruta korali aho usanga korali ibasha kubwira abantu bacye ariko iyo hifashishijwe itangazamakuru ubutumwa bugera kuri bose aho baba bari hose.

Mu banyamakuru bafashe ijambo muri iki kiganiro, bagarutse cyane ku gushimira Korali Hoziana ku ntambwe nziza bateye yo kwifashisha itangazamakuru mu guteza imbere umurimo w’Imana, ibintu bitari bimenyerewe.

Muri iki kiganiro kandi umuyobozi wa korali Hoziana yaboneyeho umwanya wo kumurikira abanyamakuru umuzingo mushya wa 12 w’amajwibise" Twatsindishirijwe n’amaraso ya Yesu" ni umuzingo ugizwe n’indirimbo 11.

Korali Hoziyana yavutse mu 1978 yitwaga Korali Gasave mu itorero rya ADEPR Gasave ku Gisozi. Urusengero rwa Nyarugenge rumaze kuzura mu 1980 ni bwo yatangiye umurimo ari abaririmbyi bagera kuri 20 gusa nibwo iyi Korali yaje kwitwa Hoziyana maze itangira umurimo ubwo ikoresha amapendo ndetse n’ingoma z’uruhu.

Umva hano indirimbo "NTITURI IMBATA ZA SATANI" yasohotse kuri alubumu ya 12

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO