Korali Iriba igiye kwizihiza yubile y’imyaka 25 ishinzwe

Korali Iriba ibarizwa muri ADEPR Paruwase ya Taba mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, igiye kwizihiza yubile y’imyaka 25 imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.

Korali Iriba iri mu zifite ibigwi mu Rwanda, izataramira kuri ADEPR Taba mu karere ka Huye mu birori biteganijwe tariki ya 15-16 Gashyantare 2020.

Ibi birori bije mu gihe gito bari bamaze bashyize ahagaragara alubumu nshya bise “Jehovah shammah.”

Neema Marie Jeanne, umuyobozi wungirije ushinzwe itangazamakuru muri iyi korali, yabwiye GENESISBIZZ ko imyiteguro y’iki gikorwa irimbanije, kandi bakaba bararikira abantu bose kuzaza kwifatanya nabo.

Yagize ati “Twishimiye kubamenyesha ibi birori no kubatumira. Muzaze dufatanye gushimira iyaturemye nk’itsinda. Tuyishimire n’urugendo rwose tugendanye. Twizeye ko ubwo tuyoborwa nawe dufite amahoro. Ntitwakwirengagiza uruhare rwanyu muri uru rugendo. Tuzahora tubibubahira, tunabishimire Imana.”

Yakomeje atangaza ko tariki ya 15 Gashyantare azaba ari ibirori bidasanzwe byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 korali Iriba imaze ibayeho, naho kuwa 16 Gashyantare bakazakomereza igitaramo ku rusengero kuri ADEPR Taba.

Yunzemo ati “Twishimira kuba tukiriho nka korali Iriba, ivugabutumwa ryakozwe mubice bitandukanye by’igihugu no hanze, imizingo 3 y’amashusho, 4 y’amajwi. Imana yadushoboje kugura ibyuma bya muzika byiza.”

Akomeza avuga ko bishimira imigisha ifatika Imana yatanze. Ku isonga harimo urubyaro. Imiryango 6 itarifite abana, Imana yarayunguye. Abari imfubyi muri twe Imana yarabareze barakura. Ubu ni abagabo n’abagore.

Iyi korali yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Nta kibasha’, ‘Witinya’, ‘Turiho ku bw’ubuntu’, ‘Urakomeye’ na ‘Icyampa’n’izindi.

Iyi korali yatangiye igizwe n’abaririmbyi 18 ubu bakaba basaga 100, yashinzwe ku wa 15 Gashyantare 1995.

Korali Iriba ya ADEPR Taba igiye kwizihiza yubile y’imyaka 25 imaze ishinzwe
Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - fofo

    Imana izabashoboze

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO