Korali Iriba iri mu kababaro ko kubura umwe mu baririmbyi bayo

Korali Iriba yabuze umwe mu baririmbyi bari bayigize, witabye Imana azize uburwayi kuri uyu wa 13 Gashyantare 2020. Ni inkuru y’incamugongo ije mu giye iyi korali yitegura kwizihiza yubire y’imyaka 25 imaze itangiye.

Mu butumwa korali iriba yashyize hanze, yagaragaje akababaro itewe no kubura umwe mu baririmbyi bayo.

Bugira buti "Tubabajwe no kubamenyesha ko uyu mubyeyi Domina wari umuririmbyi wacu Iriba yavuye mu mubiri. Nubwo tubabaye, dushimiye Imana yari yamuduhaye kandi ikaba imwisubije!

BATAMURIZA Domina yavutse tariki ya 01 Mutarama 1968, avukira mu murenge wa Murambi Akarere ka RWAMAGANA Intara y’Iburasirazuba. Yashatse ku itariki ya 23 Werurwe 1993, Uwo bashakanye yatabarutse muri Genocide yakorewe Abatutsi 1994 babyaranye umwana umwe w’umuhungu, ari nawe asize.

Nyakwigendera yari atuye ahanzwi nka Rango, mu murenge wa Tumba, mu karere ka Huye.

Umuyobozi wungirije ucyuye igihe wa korali Iriba bwana Come Dusabyamahoro yabwiye GENESISBIZZ ko uyu mubyeyi abasigiye urwibutso rukomeye.

Yagize ati " Ni byinshi cyane!! Mvuze bike: tumwibukira ko yagiraga ishyaka ku murimo w’Imana, kubahiriza igihe n’urukundo rutarobanura."

Bagize n’ubutumwa bagenera umuryango we, bugira buti "Nubwo tubababaye kubwo kubura uwacu, dushimiye Imana yari yaramuduhaye! Dufashe mu mugongo umuryango we wose ndetse tunabahumuriza! Tuzongera tubonane n’abatubanjirije bapfuye bizeye!

Umuhango wo gushyingura uteganijwe kuri uyu wa 14 Gashyantare 2020, i saa saba mu irimbi rya Ngoma, mu karere ka Huye.

Yubile y’imyaka 25 iyi korali imaze itangiye urugendo rudasubira inyuma rwo kwamamaze ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, irakomeje nkuko byateganijwe, taliki ya 15 Gashyantare, hanyuma igitaramo cyo gushima kibe kuya 16 Gashyantare 2020.

Korali Iriba ibarizwa muri ADEPR Paruwase ya Taba mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, iri mu zifite ibigwi mu Rwanda kubw’ibihangano byayo bikora ku mitima ya benshi.

Iyi korali yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ’Nta kibasha’, ’Witinya’, ’Turiho ku bw’ubuntu’, ’Urakomeye’ na ’Icyampa’n’izindi.

Iyi korali yatangiye igizwe n’abaririmbyi 18 ubu bakaba basaga 100, yashinzwe ku wa 15 Gashyantare 1995.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO