Koreya y’epfo: Abashakashatsi bakoze ubuvumbuzi budasanzwe bagendeye ku buryo uruvu rwihinduranya

Ni inshuro nyinshi tubona uruvu ruhinduranya amabara bitewe n’aho ruri, ndetse ubu bushobozi bwo guhinduranya amabara ni uburyo bwarwo karemano. Ibi byose ntibikiri inzozi cyangwa amayobera ku bantu, kuko uyu munsi bishobora kuba ku bushake bwa muntu.

Igitangaje ni uko abantu natwe dushobora guhura n’imimerere idusaba guhinduranya amabara y’imyambaro twambaye cyane cyane nk’igihe haba ari ku zuba kandi wambaye umwenda w’umukara ukaba wawuhindurira ibara, cyangwa ukaba wahindura ibara ry’imodoka yawe bitewe n’uko ikirere kimeze.

Ikipe y’abashakashatsi bo muri Koreya y’epfo iyobowe na Porofeseri Ko Seung-hwan, akaba ari umwarimu wigisha mekanike ( mechanical engineering professor) muri Seoul National University, iyi kipe iherutse gukora uruhu karemano barukorana n’imiti (ink) ifite ubushobozi bwo guhindura ibara bitewe n’imihindagurikire y’igipimo cy’ubushyuhe ndetse uru ruhu karemano rukaba rugenzurwa n’utwuma duto cyane rukoranye natwo.


Porofeseri Ko yerekana ikoranabuhanga we n’ikipe ye bavumbuye.

Mu kiganiro Porofeseri Ko yagiranye na Reuters yagize ati’’ nk’iyo abasirikare bambaye imyenda ya gisirikare mu butayu, icyo gihe baba bitegeye umwanzi kuko ashobora kubabona kuko ntaho kwihisha baba bafite.

Kuba babasha guhindura ibara ry’imyambaro bitewe n’ibikikije aho bageze, nibwo buryo bwiza bwo kwihisha amaso y’’umwanzi neza, ibi bihura n’ikoranabuhanga twakoze’’.

Mu gukora igerageza ry’uyu mushinga, Ko n’ikipe ye bafashe imiti yabugenewe yitwa thermochromic liquid crystal (TLC) ink bayihuza n’udutsinga duto dukoze mu ifeza, byose babishyira ku mashini baremanye utwuma dufite ubushobozi bwo gutahura impinduka mu mabara (colour-detecting sensors) ndetse uko iyo mashini yagendaga ahantu hari amabara atandukanye nayo yahinduraga ibara ryayo.


Iyi mashini bakoze ifite ubushobozi bwo guhindura uruhu bitewe naho igeze.

Uburyo iyi mashini ikora, amakuru afatwa n’utwuma dufite ubushobozi bwo gutahura impinduka mu mabara (colour-detecting sensors) ajyanwa ku kuma gashinzwe kwiga kuri ayo makuru (microprocessor) nyuma akajyanwa mu dusinga duto cyane dushinzwe gutanga ubushyuhe ku ruhu (silver nanowire heaters) ubundi rugahita ruhinduka bitewe n’amakuru y’ibara yatanzwe.


iri koranabuhanga rishobora gukoreshwa mu gisirikare no mu buzima busanzwe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO