Koreya y’epfo: yijeje abaturage bafite uruhara ko nibamutora leta izabishyurira ikiguzi cy’ubuvuzi bwose bifuza kuri iyi ndwara

Umwe mu bakandida bari kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu cya Koreya y’epfo witwa Lee Jae-myung, Yijeje abaturage basanzwe bafite uruhara ko nibamuha amajwi ko yiyemeje kuzabakorera ibishoboka byose leta ikazabishyurira ikiguzi cyose gishoboka mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’uruhara basanzwe bafite.

Kugeza uyu munsi, kwizeza abaturage kuzabakorera ubuvugizi no kubashakira ubuvuzi bw’ikibazo cy’uruhara, byahindutse iturufu ikomeye mu matora y’umukuru w’igihugu cya Koreya y’epfo ateganyijwe mu kwezi kwa Werurwe.

Imigabo n’imigambi ya Lee Jae-myung mu matora y’umukuru w’igihugu y’umwaka wa 2022 isa n’itandukanye cyane n’iyo mu matora aheruka kuko yari yibanze ku gukemura ibibazo Koreya y’epfo ifitanye na Koreya ya ruguru no kwita ku mibanire myiza na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Benshi bavuga ko Lee, ari kwigarurira imitima ya benshi akoresheje abafite uruhara kugirango azegukane amatora y’umukuru w’igihugu.

Ubutumwa bwinshi bwasakaye ku mbuga nkoranyambaga bwari bwiganjemo amagambo agira ati" Jae-myung muvandimwe, Ndagukunda, Uri guha ibyiringiro bishya abafite uruhara bwa mbere mu mateka ya Koreya."

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Lee yavuze ko atekereza ko gahunda yo kurwanya uruhara no gusubiza umusatsi abawutakaje, ikiguzi cyabyo cyose ngo gikwiye kwishyurwa na gahunda ya leta y’ubwishingizi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO