Koreya ya Ruguru yagerageje ikindi gisasu kabombo yereka Amerika na Koreya y’Epfo ko byose bishoboka

Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu gikomeye aho ngo gifite ubushobozi bwo kwambukiranya imigabane igera kuri 4 ndetse ngo yari igamije kurushaho kwerekana ubushobozi bwayo mu bijyanye n’igisirikare.

Impuguke mu bijyanye na Politike mpuzamahanga zatangaje ko ibi Koreya ya Ruguru yakoze ngo bisa no kwerekana ubushobozi bwayo ndetse ikanatanga ubutumwa bukomeye kuri Amerika na Koreya Y’epfo.

Inzego za gisirikare za Koreya y’Epfo zivuga ko icyo gisasu cyatewe mu ntera ya kilometero 760 ndetse ko cyari ku muvuduko uri hejuru w’icyageragejwe ku wa 15 Werurwe.

Iki gisasu gusa ngo gishobora kuba cyapfubirijwe mu kirere mbere yo kugirango kigere ku butumburuke cyagombaga kugenderaho.

Bivugwa ko kuba Koreya ya ruguru igerageza ibi bisasu ngo ari impamvu zo kwereka Amerika na Koreya y’Epfo ko isaha iyo ariyo yose yiteguye intambara.

Kugeza ubu ntacyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje kuri iki gisasu ndetse Koreya y’Epfo yatangaje ko ibi bidakwiye na gato.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO