Koreya ya Ruguru yohereje igisasu simusiga kigwa hafi y’ubutaka bw’Ubuyapani

Bwa mbere mu myaka 5 ishize koreya ya Ruguru yongeye gutera igisasu cyambukiranya imigabane kigwa hafi y’Ubuyapani nk’uko byemejwe na Minisitiiri w’ingabo w’Ubuyapani.

Biratangaje kuko iki gisasu ngo cyaguye hafi y’inyanja mu burengerazuba bwa Hokkaido.

Iterwa ry’iki gisasu hafi y’Ubuyapani bije bikurikiye inama yahuje Perezida wa Koreya y’epfo bwana Yoon Suk-yeol aho yari kumwe na Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse aba bombi bari kumwe na Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani bwana Fumio Kishida aho iyi nama yabereye muri Cambodia.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo umuvugizi mu bya gisirikare wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Adrienne Watson yavuze ko Leta zunze Ubumwe za Amerika zizakomeza gushyigikira ibihugu birimo Ubuyapani na Koreya y’Epfo.

Mu mezi abiri ashize gusa Koreya ya Ruguru imaze kugerageza nibura ibisasu bigera kuri 50 ndetse ikabigeragereza hafi y’ibihugu by’abaturanyi.

Iki gisasu karundura cyatewe na Koreya ya Ruguru ku munsi w’ejo ahagana ku isaha ya 10:15 ndetse bikaba 02:15 ku isaha ya GMT ndetse Leta ya Koreya y’epfo yemeje ko iki gisasu cyaturutse hafi y’umurwa mukuru wa koreya ya Ruguru Pyongyang.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO