Koreya ya ruguru: Nta biganiro tugomba kugirana n’umwanzi gahunda ni ukumurasaho ibisasu agahunga

Koreya ya ruguru ntikozwa ibiganiro biyihuza na Koreya y’Epfo na USA ahubwo gahunda nu ugukomeza kunyanyagiza ibisasu mu nyanja bakanga umwanzi bamwereka ko biteguye intambara.

Mu gihe isi ikiri mu ngaruka z’intambara y’Uburusiya na Ukraine hakomeje gututumba umwuka mubi hagati ya Koreya ya ruguru na USA.

Igitangazamakuru cya Leta ya Koreya ya ruguru cyaciye amazimwe gitangaza kuri uyu wa mbere ko ibisasu byarashwe mu byumweru bibiri bishize byakozwe mu rwego rwo kwereka Koreya y’Epfo na USA ko iki gihugu atari agafu k’imvugwa rimwe.

Koreya ya ruguru irangajwe n’umuyobozi w’ikirenga Kim Jong-un barashe ibisasu mu nyanja y’Ubuyapani na Koreya y’Epfo mu rwego rwo guca intege igisirikare cya USA gisanzwe gitera inkunga ibi bihugu.

Ibi byumweru byose Kim avuga ko byakabaye byarahaye gasopo USA na Koreya y’epfo bikabereka imbaraga igisirikare cye gifite.

Benshi bakomeje kwibaza amaherezo y’uku kutumvikana gushobora gutangiza intambara mugihe isi nanone itorohewe n’ingaruka zatewe n’ubushyamirane bwa Ukraine n’Uburusiya.

Kim Jong-un yiteguye kurasa umwanzi igihe yagerageza kubangamira inyungu ze

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO