Koreya ya ruguru ikomeje kwiyenza nyuma yo gutera igisasu hafi ya Koreya y’epfo

Koreya y’epfo yavuze ko Koreya ya ruguru yateye misile iyerekeza mu mazi yayo yo mu gace k’uburasirazuba bw’iki gihugu ndetse ibi byafashwe nk’ubushotoranyi.

Umukuru w’ibiro bikuru bya gisirikare muri Koreya y’epfo, yavuga ko iyo misile yatewe mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu ariko nta makuru yisumbuyeho yigeze atanga ngo asobanure impamvu nyamukuru yateye ubu bushotoranyi.

Uyu mutegetsi mu gisirikare yavuze kandi ko Koreya ya ruguru yagurukije indege mu ijro ryo kuwa kane no mu gatondo kuri uyu wa gatanu, hafi y’urubibi ibyo bihugu bisanzwe bipfa.

Ibi byatumye Koreya y’epfo nayo yohereza mu kirere indege z’intambara ngo ihangane na Koreya ya Ruguru no kwirinda ko yaterwa ititeguye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO