Koreya ya ruguru yongeye kwatsa umuriro irasa ibisasu 250 hafi ya Koreya y’epfo

Igihugu cya Koreya ya Ruguru gikomeje ubushotoranyi kuko cyarashe ibisasu 250 hafi y’umupaka wa Koreya y’epfo ndetse ibi byatumye irenga ku masezerano ibihugu byombi byagiranye mu mwaka wa 2018.

Mu mwaka wa 2018 ibihugu byombi byasinye amasezerano yo kudashotorana bijyanye no kwirinda kurasa ibisasu mu kindi gihugu.

Inzego za gisirikare za Koreya y’Epfo zatangaje ko ibi bisasu byarashwe ku mugoroba w’ejo kuwa Kabiri tariki ya 18 Ukwakira 2022.

Gusa nubwo iki gihugu cyarashe ibi bisasu ngo ntabwo byabashije kugera ku butaka bwa koreya y’epfo gusa ngo byaguye ku mupaka hagati uhuza ibi bihugu byombi.

Gusa nubwo ibi bisasu bitarashwe ku butaka bwa koreya y’epfo ngo ibihugu byombi byari byaremeranyijwe kudatera ibisasu ku butaka bwo kumupaka utandukanya ibi bihugu byombi dore ko biwuhuriyeho.

Kugeza aka kanya mu bitangazamakuru byo muri Koreya ya Ruguru nta kintu na kimwe bitangaza kuri iyi nkuru.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO