Koronavirusi ikomeje kuvuza ubuhuha mu Bushinwa aho amashuri yongeye gufungwa n’umubare w’abandura ukomeje kuzamuka

Imyaka isaga itatu irashize u Bushinwa n’isi yose byibasiwe n’icyorezo cya koronavirusi, Iki gihugu ni kimwe mu byashyizeho ingamba zikomeye zo guhangana n’iki cyorezo gusa byakomeje kuba kuvomera mu rutete.

u Bushinwa buherutse gushyira gahunda y’ubwandu bungana na zeru bwa koronavirusi na gahunda ya guma mu rugo ikarishye, Gusa ibi byaje kuvamo imyigaragambyo ikomeye bahitamo koroshya ingamba.

Kuva bakoroshya ingamba, Ubwandu bwa koronavirusi bukomeje kwiyongera amanywa n’ijoro mu gihe byari biteganyijwe ko mu 2023 , Iki cyorezo cyizatangazwa nk’icyidateje ibibazo ku isi.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’abarimu batatu b’imwe ba kaminuza ya Hong Kong bagaragaje ko niba ntagikozwe hazagaragara imfu 684 mu bantu miliyoni.

u Bushinwa butuwe na miliyari 1.4, Dukurikije iyi mibare hakaba haboneka abicwa n’iki cyorezo 964,400, Aho umubare w’abandura ushobora kurenga kure ubushobozi bw’ibitaro byateganyijwe kwakira abarwayi.

Bitewe n’ubwiyongere bw’ubwandu, Amashuri yongeye gufungwa aho hakoreshwa uburyo bw’iyakure gusa ndetse n’ibikorwa bihuza abantu benshi byabaye bihagaritswe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO