Abagizi ba nabi barashe ku nzu y’ubucuruzi y’umuryango wa Lionel Messi ndetse...
- 3/03/2023 saa 14:13
Barcelona n’ubwo mu marushanwa y’i Burayi ijegajega byarangiye yivuganye Real...
- 3/03/2023 saa 10:15
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 12 Gashyantare 2023 abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bategerezanyije amatsiko menshi umukino ugomba guhuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC aho uyu mukino ugomba kubera kuri Stade mpuzamahanga y’akarere ka Huye ndetse kuri ubu ibiciro byo kwinjira byamaze kujya ahagaragara.
Umukino uhuza aya makipe yombi ukunze kuba ukomeye cyane ndetse kugeza aka kanya watangiye kuvugisha cyane bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru gusa uyu mukino ugiye kubera kuri Stade mpuzamahanga y’akarere ka huye nubwo abafana barimo kwinubira ko ari hato.
Uyu mukino ugiye gukinwa mu gihe Stade amahoro irimo gukorwa ndetse na Stade ya Kigali i Nyamirambo nayo yatangiye gukorwa kuburyo byabaye ngombwa ko imikino izajya ikinirwa mu Ntara.
APR FC igiye gukina na Rayon Sports aho aya makipe yombi atandukanye cyane dore ko APR FC iri mu bihe byiza byo gutsinda nubwo byabanje kuyigora gusa Rayon Sports n’umutoza Haringingo ntabwo bimeze neza kuko bamaze iminsi batakaza
amanota ahantu akenewe.
Kugeza ubu ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino byamaze kumenyekana ndetse mu myanya isanzwe hazishyuzwa 2500Frw n’aho ahatwikiriye hishyurwe 10,000Frw mu gihe mu myanya y’icyubahiro ari 25,000 Frw ndetse na 50,000 Frw.