Ku munsi mpuzamahanga wahariwe Imbyino Jules Sentore arasingiza Sentore Athanase

Taliki ya 29 Mata buri mwaka ku Isi aba ari umunsi mpuzamahanga wahariwe kubyina. Umuhanzi Jules Sentore nawe kuri uyu munsi wahariwe imbyino yatangaje ko asingiza Sekuru uzwi nka Sentore Athanase akesha ubutore.

Buri mwaka tariki ya 29 Mata isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe “Imbyino” cyangwa Kubyina (Journee Internationale de la Danse) mu rwego rwo guha agaciro umuco wo kubyina ndetse no kwibuka uwitwa Jean-Georges Noverre, umubyinnyi ukomeye w’umufaransa wabaye ho mu bihe bya kera.

Mu Rwanda nubwo hari imbyino zitandukanye zituruka hanze yarwo, hari n’ubundi bwoko bw’imbyino gakondo butandukanye: burimo ikinimba, umushayayo, intore, igishakamba, n’izindi.

Jules Sentore abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yerekanye ko yifatanyije n’abandi bakunda imbyino kuri uyu munsi.

Yagize ati “kuri uyu Munsi mpuzamahanga wahariwe Imbyino (International day of dance) ndasingiza Uwo nkesha Ubutore ‘Sentore Athanase’ akaba Indashyikirwa mu butore akagira bimwe mu byivugo by’ubutore.”

Sentore Athanase yavutse mu mwaka wa 1932, yitabye Imana tariki 21 z’ukwezi kwa Gatatu azize kanseri y’umwijima yari amaranye igihe cy’umwaka. Mu buhanzi bwe, azwi nk’uwashyize imbaraga mu bihangano bishingiye ku muco nyarwanda.

Mu bo yasize harimo Intore Masamba (Umwana we) na Jules Sentore (Umwuzukuru we).


Sentore mu buhanzi bwe, azwi nk’uwashyize imbaraga mu bihangano bishingiye ku muco nyarwanda


Jules Sentore ati "Kuri uyu munsi ndasingiza Uwo nkesha Ubutore ‘Sentore Athanase’

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO