Ku munsi mukuru wa Pasika itsinda rya Narada Vocal Band ryashimishije abantu benshi mu kiganiro Evangile gitambuka kuri Genesis TV

Itsinda Narada Vocal Band rikora umuziki ujyanye no kuramya hamwe no guhimbaza Imana, ndetse rihuriwemo n’abanyempano batandukanye haba mu gucuranga no kuririmba aho ku munsi w’ejo kuri Pasika bafashije imbaga nyamwinshi kwishimira izuka ry’umukiza Yesu Kristo

Itsinda Narada Vocal Band ni itsinda rigiye kumara imyaka 2 rishinzwe ndetse rihuriwemo n’abanyempano batandukanye kandi baturuka mu matorero atandukanye gusa uku kwishirahamwe kandi badahuje amatorero umuyobozi w’iri tsinda avuga ko ntacyo bitwaye kuko bose bahuje amaraso ya Yesu Kristo.

Umuvugizi w’iri tsinda akaba n’uwarishinze bwana Micomyiza Mupenzi yatangaje ko igitekerezo cyo kurishinga cyatangiye ubwo mwuka yamumanukiraga akamusaba ko bakwaguka

Yagize ati’’ Mwuka yaramanukiye biba ngombwa ko numva ko ngomba kwagura amaboko nkashinga iri tsinda ndetse igitekerezo avuga ko yakigejeje kuri mugenzi we bari kumwe muri iri tsinda bituma bashaka abanyamuryango ndetse byaje ngo kuborohera bahita bamenyerana.

Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru wa Genesisbizz uburyo babasha gutangamo ubutumwa neza kandi baturuka mu matorero atandukanye yatangaje ko kuri bo imbaraga zabo zituruka mu maraso ya Yesu Kristo kuko bose babeshejweho n’amaraso ye.

Uyu muvugizi kandi yongeye kubazwa uruhare rw’umuziki wabo mu kubaka ubukristu mu Banyarwanda ndetse yatangaje ko uruhare rwabo rworoshye kuko izina ryabo Narada bisobanura impumuro ndetse ngo iyi mpumuro ni iya Yesu Kristu wabambwe k’umusaraba, ndetse ngo uruhare rwabo rugaragarira cyane mu bihangano byabo bigamije gufasha abantu kumenya Kristu.

Ibijyanye n’ubushobozi bw’iri tsinda mu gushyira hanze ibihangano umuvugizi waryo yatangaje ko bikiri ingorabahizi kuko ubushobozi bwabo ngo babucyesha Kristo kuko ngo aribo bakomeje kwishakamo ibisubizo bitandukanye bijyanye no gukora indirimbo n’amashusho yazo.

Iri tsinda rifite umuyoboro wo kuri Murandasi (Youtube channel) iyo wifuje ibihangano byabo biroroshye kwandika izina Narada Vocal Band aho uhita ubona ibihangano byabo bitandukanye bikubiyemo indirimbo zirimo ubutumwa bwiza.

Mu butumwa bukomeye iri tsinda ryageneye Abanyarwanda bavuga ko umuntu wese akwiye kumenya ko Kristo ariwe byose ndetse ko umuntu wese akwiye kwizera Kristo ndetse umwizera wese ngo akomeze amwizere kuko atajya ahinduka uwamwiringiye.

Iri tsinda ryabashije kuririmba indirimbo zitandukanye mu kiganiro Evangile cya Genesis TV ari nako bafashaga abantu batandukanye kwiziza umunsi mukuru wa Pasika bahimbaza Imana nyuma y’urupfu rwa Yesu Kristo wabambwe k’umusaraba akaza kuzuka mu bapfuye nyuma y’iminsi itatu gusa.

Itsinda Narada Vocal Band risusurutsa abantu kuri Pasika mu kiganiro Evangile gitambuka kuri Genesis TV

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO