Kutumvikana, kuyobozwa igitugu…Ibyaranze Inama rusange ya Kiyovu Sports

Ku munsi w’ejo ku Cyumweru tariki 23 Kanama kuri stade ya Kigali I Nyamirambo habereye inama y’inteko rusange y’abanyamuryango ndetse n’abatari abanyamuryango ba Kiyovu Sports, iyi nama yagaragayemo udushya twinshi twiganjemo guterana amagambo ndetse no gushaka kweguza nyobozi iriho ngo kuko iyoborana igitugu.

Umwuka uracyari mubi hagati ya Juvenal na komite iriho

Ubwo uwari arimo gutanga raporo yo kunga komite nshya iyobowe na Muzehe Francois ndetse na Theodore nka Visi Perezida we, yavuze ko Juvenal yasabwe kuba visi Perezida wa mbere wa Kiyovu Sport akabyanga kubera ko atashakaga kuyoborwa na Muzehe Francois.

Mu kwisobanura Umunyemari Juvenal yavuze ko ibyo umuyobozi wari uyoboye inama avuze ataribyo yongeraho ko icyo yifuza aruko Muzehe Francois uyoboye iyi kipe yaba nka Perezida w’icyubahiro ngo kuko nta mbaraga afite zo kuyobora ikipe nka Kiyovu Sport.

Guterana amagambo hagati ya Juvenal ndetse na Muzehe Francois

Juvenal wifuza kuyobora Kiyovu Sport ubwo yafataga ijambo, yavuze ko kandi Kiyovu iyobowe mu buryo bw’Amafuti cyane ndetse ko buciriritse, umwanzuro akabona ari uko Komite iriho yavaho hakajyaho inshya iyobowe nawe nubwo atifuzaga kubivuga.

Muzehe Francois mu gusubiza yavuze ko ababajwe cyane n’ibyo Juvenal yatangaje yongeraho ko ibyo Kiyovu yakoze byose byakozwe nawe ndetse na Visi Perezida we Theodore yongera ko igisubizo cya Juvenal kimubabaje cyane.

Perezida Muzehe Francois yari asohotse mu nama

Visi Perezida Theodore ayoboye nkuyoboye EX-Far - Minani Hemmed ukuriye abafana

Ubwo Minani Hemmed Perezida w’abafana ba Kiyovu Sport yafataga ijambo yabwiye abanyamuryango ko bakwiye gushyira hamwe, yerekana ko buri muntu wese akenewe mu ikipe ya Kiyovu Sport yaba Theodore, Muzehe Francois ndetse na Juvenal.

Uyu mugabo yavuze ko Theodore ayobora nk’umuyobozi wa EX-FAR izari ingabo za Habyarimana wayoboye u Rwanda cyera, mu gusobanura uyu mugabo yagaragaje ko Theodore adakwiye gufatwa nk’abari abayobozi b’izi ngabo ngo kuko atayoboza igitugu.

Umunyemari Juvenal wifuza kuyobora Kiyovu Sports

Kutumvikana kw’abanyamuryango

Imwe mu ngingo zari kuganirwaho mu nama harimo ko inteko rusange igomba kwiga ku miyoborere ya Kiyovu Sport, aho byaje no guteza impaka cyane bamwe mu banyamuryango bakifuza ko Komite iriho yakurwaho ndetse hagahita haba amatora.

Iyi ngingo yafashe hafi amasaha ane kuko yaganiriweho kuva saa sita kugera hafi saa ku mi nimwe inama ibona kurangira.

Bimwe mu bitekerezo by’abanyamuryango ba Kiyovu Sport byarimo amarangamutima menshi ndetse ni kuvugisha ukuri cyane, bavugaga ko Komite iriho iyobowe na Muzehe Kaburimbo Francois igomba kuvaho ndetse hakajyaho Umunyemari Juvenal.

Iyi ngingo igeze hagati bamwe mu banyamuryango bari bitabiriye inama bafashe umwanzuro wo gusohoka bakajya hanze, kubera kutumvikana n’ubuyobozi bwari buyoboye iyi nama burangajwe imbere na Kayumba Jean Pierre Presental Regale wa Kiyovu Sport.

Inama yafashe umwanzuro wo gushyira amatora mu kwezi gutaha

Abenshi mu banyamuryango ba Kiyovu Sport batangazaga ko komite nyobozi iriho batayifuza ndetse ko bifuza umunyemari Juvenal cyane, wabonaga ko ashyigikiwe n’abantu benshi.

Ibi byaje kubera urujijo abayobozi bari bayoboye iyi nama y’inteko rusange, ndetse bafata n’umwanzuro wo gushyira amatora mu byumweru bitatu biri imbere, ubwo komite iriho iyobowe na Muzehe Francois izaba isoje manda yayo.

Minani yemejwe nk’umunyamuryango mushya wa Kiyovu Sport bitungura benshi.

Mu nteko rusange yabaye ku munsi w’ejo kandi, yasize hakiriwe abanyamuryango bashya ba Kiyovu Sport barimo Juvenal ndetse n’abandi. Aha haje kugaragaramo Minani Hemmed Prezida w’abafana ba Kiyovu Sport unamaze igihe kinini kuri uyu mwanya, abantu bibajije impamvu atari umunyamuryango kandi afite icyo ashonzwe muri Kiyovu.

Mu kwisobanura yavuze ko Status ya Kiyovu Sport yahindutse mu 2013 kandi ko mbere yari umunyamuryango. Aha yaje kongera gusabwa kwandika kuba umunyamuryango wa Kiyovu Sport mushya atinda kwemezwa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO