Ku munsi wo kwibohora Cyusa agiye gushimira Inkotanyi

Cyusa Ibrahim umaze kumenyekana cyane mu njyana gakondo, agiye gukora igitaramo cy’indirimbo zivuga ku rugamba rw’inkotanyi ashimira ababohoye u Rwanda.

Ku munsi w’itariki 4 Nyakanga 2020 ubwo u Rwanda ruba rwizihiza umunsi wo kwibihora, nibwo Cyusa azakora igitaramo yise “Inkera yo kwibohora” akazaba aririmbamo indirimbo zizwi na benshi zahoze ziririmbwa mu gihe cy’urugamba rwo kwibohora.

Mu kiganiro yagiranye na GENESIS TV Cyusa Ibrahim yavuze ko muri iki gitaramo azibanda cyane ku ndirimbo Inkotanyi zaririmbaga mu ishyamba mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda aha azibanda ku ndirimbo za Muyanga,Isamaza ndetse n’abandi benshi.

Yagize ati” Inkotanyi n’abantu badufashije ndetse batwereka urumuri, kubera impamvu za Covid byatumye tutabikora nkuko twabiteganyaga ariko nk’intore ni ukwishakira inzira, muri iki gitaramo tuzaririmba indirimbo z’inkotanyi gusa, za ndirimbo twakunze turi benshi baririmbaga ngo zibatere ingufu nizo tuzaririmba gusa kandi ndabizi ko abantu bazanyurwa, burya amasaha 2 uririmba izo ndirimbo abantu baranyurwa pe”.

Cyusa yanakomoje ku ndirimbo yahimbiye umukuru w’igihugu aho yagize ati “Hari n’indirimbo y’umwihariko nahimbiye Nyakubahwa Paul Kagame yitwa “Migabo”, uriya mugabo ndamukunda kuburyo ku muririmba mba numva nabikora buri munsi, kuko ni we wari uyoboye uru rugamba, iyo na yo nzayiririmba uwo munsi.”

Iki gitaramo cyateguwe na Cyusa, kizatambuka ku rubuga rwa YouTube rwe rwitwa Cyusa Ibrahim, kikazatangira ku isaha ya saa moya z’umugoroba kugeza saa tatu tariki 04 Nyakanga 2020.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO