Mu kwita izina ingagi uyu mwaka nabwo hazifashishwa ikoranabuhanga

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) bwatangaje ko Umuhango wo Kwita Izina w’umwaka wa 2021 uzaba taliki ya 24 Nzeri 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kuri iyo taliki uzaba ari n’umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ingagi ukaba ari na wo Dian Fossey wamenyekanye nka Nyiramacibiri yashinzeho Ikigo cyita ku ngagi mu mwaka wa 1967.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubukerarugendo muri RDB Ariella Kageruka, yavuze ko kuri uwo munsi hazitwa abana b’ingagi 24, bakaba bangana n’abandi 24 biswe mu mwaka ushize wa 2020 mu muhango wakozwe bwa mbere hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yavuze ko uyu muhango w’umwihariko w’u Rwanda, ubusanzwe waberaga imbonankubone mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, ariko gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga byateguwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 no kurinda ingagi byagaragaye ko na zo zishobora kwandura ubwo burwayi.

Kuva mu mwaka wa 2005 ubwo uyu muhango watangizwaga kugeza ubu u Rwanda ruraba rwesheje umuhigo wo kwita amazina abana b’ingagi 328, ukaba ari umuhigo ukomeye ku muryango w’inyamaswa wari mu byago byo kuzima.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ingagi zigera kuri 370 zigenda ziyongera cyangwa zikagabanyuka bitewe n’uko zambuka imipaka y’ibihugu muri Pariki zihuza u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.


Muri uyu mwaka ingagi bazita amazina ni 24

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO