Ku nshuro ya mbere Mikel Arteta utoza Arsenal yashimangiye ko bifuza gutwara Premier League

Umutoza Mikel Arteta usanzwe atoza ikipe ya Arsenal yatangaje ko ikipe ye yambariye urugamba ndetse ikaba yifuza kwegukana igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza Premier League.

Ibi uyu mutoza yabitangaje nyuma yo kwihanangiriza ikipe ya Everton ayitsinze ibitego 4-0 ndetse iyi kipe yahise irusha Manchester City bahanganiye igikombe cya shampiyona amanota agera kuri 5.

Uyu mutoza wari wishimiye akazi abakinnyi be bari bamaze gukora yavuze ko nta gusubira inyuma bagiye gukora ibishoboka byose bakagumana uyu mwanya wa mbere ukomeye.

Yagize ati "iyi ntsinzi n’ubutumwa bw’uko turi hano kandi dushaka gukomeza gutya.Icyo nakunze nuko buri wese afite ubushake bwo kubikora kandi ntabwo tugiye guhagarara.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO