Ku nshuro ya mbere umuntu ukomoka mu Rwanda ariko ufite ubwenegihugu bwa Amerika afungiwe muri Ukraine mu gice cyafashwe n’Uburusiya

Umugabo ukomoka mu Rwanda ariko kuri ubu ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze ubumwe za Amerika witwa Suedi Murekezi biravugwa ko yafashwe n’indwanyi z’Uburusiya akaba afungiye mu gace Uburusiya bwigaruriye muri Ukraine.

Uyu mugabo Murekezi imyaka 35 y’amavuko ndetse bivugwa ko yafashwe mu kwezi gushize aho yari amaze imyaka ibiri muri Ukraine.

Uwitwa Sele yabwiye The Guardian ko Murekezi yabahamagaye kuwa 7 Nyakanga 2022 ababwira ko afungiwe mu gace ka Donetsk aho kamaze kwiyomora kuri Ukraine.

Uyu mugabo murekezi ngo yabashije kubwira murumuna we ko ashinjwa kuba yaragize uruhare mu myigaragambyo ishyigikiye Ukraine gusa we yabihakanye yivuye inyuma.

Bivugwa ko bwana Murekezi yavukiye mu Rwanda mu 1985, aza guhunga mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yahungiye muri Amerika ari naho yaboneye ubwenegihugu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO