Kuba agihumeka umwuka w’abazima Ariel Wayz arabishimira Imana

Umuhanzikazi Uwayezu Ariel wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Ariel Wyz arimo gushima Imana bikomeye nyuma yo kurokoka impanuka akaza gukomereka mu mutwe ariko Imana ikinga ukuboko kwayo.

Ariel Wayz yakoze iympanuka kuri uyu wa Gatandatu taliki ya Mbere Ukwakira 2022.

Wayz yatangaje ko yakoze impanuka ubwo yajyaga mu karere ka Rubavu gufata amashusho y’indirimbo ye nshya.

Uyu muhanzikazi yatangaje ko ubwo yari mu modoka ageze ku gishushu ngo imodoka yari imutwaye yagonganye n’indi maze akomereka ku mutwe.

Uyu mukobwa yavuze ko abaganga bamubwiye ko ari Imana yagize ntakomereke mu musaya kuko ngo byari kugorana ko arokoka.






Ariel Wayz arashimira Imana nyuma yo kurokoka impanuka

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO