Kuba umwami si ugutegeka gusa no kugira impano byatuma uba umwami The Ben yarabiciye biracika I Kampala

Mugisha Benjamin wamamaye mu ruhando rwa Muzika nka The Ben yishimiwe bikomeye n’abitabiriye igitaramo yakoreye i Kampala nawe ahamya ko urundo rwabo ahora arubona kandi ko ari ibintu aha agaciro.

Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatanu 3 Kamena 2022 kiswe Best of Kampala (BoK), cyabereye ahitwa La Paroni mu Mujyi wa Kampala.

The Ben yifashishije indirimbo ze zagiye zikundwa na benshi maze yishimirwa mu buryo bukomeye n’abiganjemo igitsinagore.

Mu ndirimbo yaririmbye harimo n’izo yakoranye n’abahanzi bubatse izina mu Gihugu cya Ugandanka nka Binkolera yakoranye na Sheebah Kalungi ugezweho muri iyi minsi ndetse na This is Love yaririmbanye na Rema Namakula ifite abakunzi benshi muri Uganda.

Ni igitaramo kitabiriwe n’umukunzi Uwicyeza Pamella wagiye mu buryo bw’ibanga kubera kwanga abamufotorera ku Kibuga Kindege nkuko The Ben yabitangaje.

Nyuma y’igitaramo Mugisha Benjamin yakunze kugaragaza ko yishimiye kuburyo bukomeye uko yakiriwe I Kampala muri Uganda.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO