Kubera iki umunsi Mariya yagiye mu ijuru hagwa imvura ’Dore amateka y’umunsi wa assumption n’uwawushyizeho

Buri mwaka tariki 15 Kanama, abakristu gatolika bizihiza umunsi mukuru wa Assumption aho baba bibuka ijyanwa mu ijuru ry’isugi Mariya (Bikiramariya) akaba nyina wa Yezu, Benshi baba biteze ko imvura igomba kugwa kuri uyu munsi nk’ikimenyetso uyu mubyeyi abaha.

Umunsi wibukwaho ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya (Assumption) ni ikiruhuko mu bihugu bitandukanye harimo n’u Rwanda nk’uko bigaragara mu iteka rya perezida No 54/01 ryo ku wa 24/Gashyantare/2017 rishyiraho iminsi y’ikiruhuko rusange.

Uyu munsi wizihizwa cyane cyane n’abakirisitu Gatolika bibuka uburyo Bikiramariya nyina wa Yezu ubwo yapfaga yajyanywe mu ijuru umubiri we ugahuzwa na roho utangiritse nk’uko bigenda ku bandi bantu basanzwe.

Uyu munsi washyizweho nk’iteka ryaciwe na papa Pius wa XII MU 1950 mu cyo bise Munificentissimus Deus.

Mu ngingo ya 5 y’iri teka rigizwe n’ingingo 48, iri teka risobanura ko Mariya (Bikiramariya) wasamye ku mbaraga za roho mutagatifu ari umukobwa w’isugi ko ibyo byonyine byatumye ahanagurwaho ibyaha byose birimo n’icyaha cy’inkomoko.

Iri teka rikomeza riviga ko igihe yapfaga bitari ngombwa ko akomeza kuba mu gituro cye ategereje umunsi w’izuka ry’abapfuye, we iri tegeko ntiryamurebaga ntiyagombaga gutegereza nk’abandi bantu basanzwe bapfuye.

Ese ni mpamvu ki hakunze kugwa imvura ku munsi Bikiramariya yajyanywe mu ijuru ?

Abakirisitu Gatolika benshi bizera ko imvura ikunze kugwa buri tariki 15 Kanama isobanuye ikimenyetso giturutse mu ijuru, ndetse kuri uyu munsi abantu baturutse imihanda itandukanye bakoranira i Kibeho mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda aho Bikiramariya yabonekeye abantu mu 1981.

Ubu butaka bwabereyeho ibonekerwa bwa Kibeho bufatwa nk’ahantu hatagatifu hakomeye ku isi ndetse ubu butaka bwamaze kwandikwa muri UNESCO iri ni ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi, ubushakashatsi n’ibikorwa ndangamurage.

Ese ni mpamvu ki uyu munsi wizihizwa tariki 15 Kanama ?

Dusubiye inyuma mu mateka, dusanga ikiruhuko cyashyizweho kuri iyi tariki gifitanye isano n’ibihe by’ingoma y’umwami Louis wa XIII wategetse Ubufaransa hagati ya 1610-1643, uyu akaba yari umuhungu w’umwami Henri wa IV na Marie de’ Medici.

Mu gihe aba bombi bari mu bihe bikomeye byo guhitamo uzima ingomba, umwamikazi w’Ubufaransa icyo gihe witwaga Anne yasengaga Bikiramariya amusaba ubufasha nk’umugore yafataga nk’ikitegererezo.

Mu mwaka wa 1637, ubwo umwami Louis wa XIII yabyaraga umuhungu wari kuzavamo umwami Louis wa XIV yahise aca iteka ko tariki 15 Kanama ugomba kuba umunsi mukuru wo guha icyubahiro isugi Mariya kandi ukaba umunsi w’ikiruhuko.

Umuryango mugari wa GENESIS BROADCASTING NETWORK ubifurije gukomeza kugira umunsi mwiza w’ibuka ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO