Abagizi ba nabi barashe ku nzu y’ubucuruzi y’umuryango wa Lionel Messi ndetse...
- 3/03/2023 saa 14:13
Barcelona n’ubwo mu marushanwa y’i Burayi ijegajega byarangiye yivuganye Real...
- 3/03/2023 saa 10:15
Mu ijoro ryakeye ikipe ya Manchester United yakiniraga imbere y’abafana bayo ntabwo yakanzwe n’igitego yari yatsinzwe na FC Barcelona hakiri kare cyane kuko yaje guturuka inyuma iragombora ndetse birangira yegukanye intsinzi byatumye isezerera FC Barcelona.
Ikipe ya FC Barcelona niyo yafunguye amazamu hakiri kare cyane ku gitego cyatsinzwe na Robert Lewandowiski kuri Penariti ubwo hari ku munota wa 18 w’igice cya mbere cy’umukino.
Mu gice cya Kabiri cy’umukino United nyuma yo guhabwa inama n’umutoza Eric Ten Haag ibintu byahinduye isura maze ku munota wa 47 w’umukino Umunya Brazil Fred ahita agomborera ikipe ya United.
Kuva icyo gihe United yatangiye guhangana kugirango ibone intsinzi ndetse ku munota wa 73 w’umukino byarangiye Antony wari winjiye mu kibuga asimbuye abasha kubonera Manchester United igitego kiyiha umutekano ndetse umukino ni uko waje kurangira maze barcelona isubira muri Espagne yimyiza imoso.
Mu mukino ubanza amakipe yombi yari yaguye miswi anganya ibitego 2-2 ku kibuga Camp Nou ndetse kuri ubu mu mukino yombi United isezereye barcelona klu giteranyo cy’ibitego 4-3.