Junior Giti yanze gutangaza ayo yasinyiye Ati “Kubeshya abaturage nta nyungu ibamo”

Bugingo Bonny uzwi nka Junior Giti mu gusobanura filime, asanga kubeshya abaturage ko wasinyiye akayabo k’amafaranga nta nyungu bibamo, ahubwo biguteza abakunzi bawe.

Ibi Junior abitangaje nyuma y’uko asinyiye amafaranga akanga kutangaza hamwe na Kompanyi icuruza ibinyobwa mu Rwanda ya Gashemere business company.

Mu kiganiro yagiranye na GenesisTv/Bizz, Junior Giti yavuze ko yishimiye cyane kwamamariza iyi kompanyi ariko atiteguye kubwira abantu amafaranga yasinyiye cyane ko abasigaye bavuga amafaranga basinyiye birangira babeshye, kandi ejo mu gahura bakennye.

Yagize ati” Nishimiye gukorana na Gashemere mu kubamamariza ikinyobwa cyabo cya Grey Bolt, mbere Baduhaye amezi 3 ya mbere ngo barebe ko byagenda neza, Nkibisanzwe mu kwamamaza ndabishoboye, byarakunze rero; ubu nibwo twasinye umwaka wose; sindi buvuge amafaranga nasinyiye kuko nabonye kubivuga birangira ubeshye kandi kubeshya abaturage nta nyungu ibamo cyane cyane ku bintu by’amafaranga uba utwitse nabi”.

Junior Giti asanga abahanzi ndetse n’abandi bose bifashisha kontaro basinyiye bakabeshya abaturage kenshi bibagwa nabi, kuko abaturage babafata nk’abakize nyamara bakazahura bakennye.

Ati”Ushobora kubeshya umuturage ko wasinyiye amafaranga menshi ejo mugahura uteze aka moto wakubiswe; aho aba akunyujijemo ijisho”.

Inshuti za hafi ya Junior zo zikwemerera ko uyu mugabo yasinyiye amafaranga menshi, n’ubwo ntawutinyuka kukubwira uko ayo mafaranga angana.

Hashize iminsi mu ruganda rw’imyidagaduro hari inkundura y’amakompanyi mu gusinyisha abahanzi n’abandi bafite aho bahurira n’imyidagaduro, kenshi ugasanga ayo basinyiye bagera imbere y’itangazamakuru bakayakuba inshuro nyinshi nkabumvikanisha ko basinyiye akayabo kandi mu byukuri ari ukubeshya cyangwa gutwika nk’uko ariyo mvugo bakunda gukoresha.

Yasinyiye amafaranga arifata ntiyatangaza uko angana
Kubeshya abafana ibyo wasinyiye nta nyungu ibibamo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO