Kugera kure siko gupfa FC Barcelona yatangiye kuzuka

Ikipe ya FC Barcelona ikomeje kwicinya icyara nyuma yo gutangira neza umukino wa mbere wa gicuti aho yatangiye inyagira Inter Miami ibitego 6-0 aho bamwe mu bakinnyi bashya iyi kipe yaguze bigaragaje cyane.
Umukinnyi Raphinha waguzwe avuye mu ikipe ya Leeds yatangiye yigaragaza cyane aho yabashije gutsinda igitego ndetse akomeza no gutanga imipira itandukanye yavuyemo amahirwe yo gutsinda ibitego mu mukino banyagiyemo Inter Miami aho uyu mukino wakiniwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Abakinnyi barimo Ansu Fati, Franck Kessié ni bamwe mu bakinnyi bigaragaje cyane mu mukino wari unogeye ijisho.
Abenshi bari bategereje kizigenza Robert Lewandwski wageze wasesekaye muri iyi kipe kuwa w’iki cyumweru gusa byitezwe ko azagaragara ku mukino Barcelona izakinamo na Real Madrid yamaze gusesekara muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Magingo aya benshi barimo gutekereza ko ikipe ya FC Barcelona n’umutoza wayo Xavi bashobora kuba bagiye kugaruka mu bihe byiza dore ko iyi kipe yahoranye ubushongore n’ubukaka mu myaka itambutse mbere gato y’igenda rya kizigenza Lionel Messi.
Ikipe ya Barcelona yaguze Robert Lewandowski uje usanga muri Barcelona umukinnyi Pierre aubameyang bongeye guhura nyuma y’uko bahoze bahanganiye muri shampiyona y’Ubudage mu myaka yatambutse ndetse hashingiwe ku bakinnyi iyi kipe ifite abenshi mu bakunzi bayo batangiye gutekereza ko ishobora kuba yagarutse.