Burya Imana ikura ku cyavu bwa mbere Umunyarwanda agizwe umukinnyi w’imena muri filimi ikomeye ku isi

Inkuru dukesha BBC ivuga ko umukinnyi ukomoka mu Rwanda witwa Nshuti Gatwa agomba gusimbura Jodie Whittacker nk’umukinnyi w’ingenzi muri filimi y’uruhererekane yitwa Doctor who.

Nshuti Gatwa kuri ubu afite imyaka 29 abaye umwirabura wa mbere ugiye gukina muri uwo mwanya w’imena.

Uyu Nshuti Gatwa kuri ubu abarizwa mu gihugu cya Scotland (Ecosse)gusa yavukiye mu karere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali gusa magingo aya abenshi bamuzi cyane muri filimi y’uruhererekane ica kuri Netflix yitwa "sex education".

Nyuma yo kugirwa umukinnyi w’imena yagize ati" Ntewe ishema n’ibi kandi mfite amatsiko menshi gusa mfite ubwoba bucye.

Nshuti Gatwa azatangira gukina muri iyi filimi mu mwaka utaha wa 2023.

Bivugwa ko Nshuti Gatwa bitewe nuburyo yigaragaje cyane muri filimi y’uruhererekane ya sex education aribyo byabaye impamvu y’uko yatoranywa kuba umukinnyi w’imena muri filimi ya "Doctor who".

Ikinyamakuru kitwa Elle cyashyize Nshuti Gatwa ku rutonde rw’abanyempano 50 barimo kugaragaza impinduka zikomeye ku isi mu mwuga wo gukina filimi.

ihere ijisho Trailer(agace gasobaura filimi) Doctor Who izakinwamo n’Umunyarwanda Nshuti Gatwa

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO