Kugera kure siko gupfa nyuma y’igihe arwaye Yago yagarutse

Hashize iminsi igera kuri itanu hagaragaye amashusho y’uwitwa Ezéchiel bivugwa ko yaba ari umuhanuzi ndetse uyu mugabo nyuma yo gutangaza inkuru ku burwayi bwa Yago amusabiara amasengesho kuri ubu Yago yagarutse ndetse akirutse uburwayi.
Mu minsi ishize nibwo bwana Ezechiel usanzwe ukorera ibiganiro bitandukanye kuri murandasi yagaragaye ahanurira umunyamakuru Nyarwaya Innocent abenshi bazi nka Yago.
Yagize ati:"Hari ijwi ry’Imana rimbwiye ko Yago satani yamusabye, abakunzi be nimumusengere cyane".
Yago nyuma yo kubona ibiri kumuvugwaho yafashe ayo mashusho y’uwo muhanuzi ayashyira ku rukuta rwe rwa Instagram hasi arandika ati:" Ninitahira muzanywe mubyine munishime kuko nzaba nitahiye Ijuru".
Aya magambo ya Yago yakurikiwe n’amakuru yakababaro avuga ko Nyarwaya Innocent abaye ahagaritse ibiganiro bitandukanye akora kubera ibibazo byo kurwara akomeza avuga ko imbuga nkoranyambaga ze ziri gukoreshwa n’ umuryango we.
Magingo aya Yago ari koroherwa nyuma y’ igihe yaramaze ari kwitabwaho n’abaganga.
Yago yatangiye koroherwa ndetse yashimiye inshuti ze n’abandi bantu bose bamusengeye ubwo yari arwaye
Yago ntabwo ariwe urimo gukoresha imbuga nkoranyambaga ze ahubwo ni umuryango we