Kujya ku isoko kare siko guhaha Ikipe ya Arsenal ikomeje kumangamanga mu kugura abakinnyi

Magingo aya ikipe ya Arsenal n’umutoza wayo Mikel Arteta bakomeje kugaragaza ubushake bwo kugura abakinnyi batandukanye cyane cyane mu myanya y’abataha izamu gusa kugeza magingo aya abakunzi bayo amaso yaheze mu kirere.

Nibura ikipe ya Arsenal ikeneye gusinyisha umukinnyi wa rutahizamu ukomeye nyuma yo kurekura Pierre Emmerrick Aubameyang akerekeza mu ikipe ya FC Barcelona ndetse n’umukinnyi Alexandre Lacazette yamaze kwerekeza mu ikipe ya Lyon nyuma yo kutongererwa amasezerano ye muri iyi kipe nyuma y’imyaka 5.

Gusa magingo aya ikipe ya Arsenal ifite igitutu gikomeye nyuma yo kunanirwa gusinyisha Darwin Nunez wamaze kwerekeza mu ikipe ya Liverpool, ibi bikimara kuba ikipe ya Arsenal nk’uko ikinyamakuru Football.London cyatangaje ko ikipe ya Arsenal kuri ubu igikomeje gushakisha bikomeye umukinnyi Gabriel Jesus hamwe na Victor Osimhen ukinira ikipe ya Napoli.

Gusa uyu mukinnyi aganira n’ikinyamakuru CalcioMercato cyandikirwa mu gihugu cy’Ubutaliyani yatangaje ko abizi neza ko amakipe menshi amwifuza cyane cyane ayo mu gihugu cy’Ubwongereza gusa we yahamije ko ikimuraje inshinga ari ukwita k’umukino w’ikipe y’igihugu ndetse yavuze ko ibijyanye no no guhindura ikipe atahita agira icyo abitangazaho.

Yakomeje atangaza ko atazi ahazaza he gusa avuga ko buri kintu yemera ko gishoboka gusa yasoje avuga ko icyo ashyize imbere ari ukujya mu biruhuko we n’umuryango we.

Uyu mukinnyi we na Gabriel Jesus bayoboye abandi bose ikipe ya Arsenal yifuza dore ko kuri ubun yugarijwe ku buryo bukomeye n’ikibazo cyo kubura ba rutahizamu bagezweho kandi bashobora gutsinda ibitego byinshi.

Umukinnyi Victor Osimhen yabashije gutsinda ibitego 18 ndetse atanga n’imipira 32 yavuyemo ibitego mu mwaka ushize w’imikino 2021/2022.


Victor Osimhen arifuzwa na Arsenal

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO