Dore icyo imibare ivuga kuri Gabriel Magalhaes ufatwa nk’intare mu bwugarizi...
- 31/03/2023 saa 10:18
Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Kuri ubu ikipe ya Manchester City ni imwe mu makipe akomeye cyane mu Bwongereza ndetse iyi kipe y’umutoza Pep Guardiola iraza kwakira ikipe ya Dortmund yo mu gihugu cy’Ubudage mu mikino ya Champions League.
Umutoza Pep Guardiola yamaze gutangaza ko hari abakinnyi bamze kugaruka biteguye guhangana na Dortmund aho muri abo bakinnyi barimo John Stones ndetse na Aymeric Laporte nubwo we ngo bitarasobanuka neza.
Aba bakinnyi bombi ntabwo babashije kugaragara mu mukino wahuje ikipe ya Manchester City yanyagiyemo ikipe ya Sevilla ibitego 4-0.
Kuri ubu ikipe ya Manchester City igiye gukina uyu mukino hari zimwe mu ntwaro yakuye mu ikipe ya Dortmund aho muri abo twavugamo umukinnyi nka Erling Braut Haaland,Iker Gundogan hamwe na Manuel Akanji.
Byitezwe ko ku kibuga cya Manchester City Dortmund itaza koroherwa kuko hari abakinnyi bayibayemo bashobora kuyigora kuburyo bukomeye cyane cyane Haaland kuri ubu uyoboye muri shampiyona y’Ubwongereza mu gutsinda ibitego byinshi dore ko amaze kuzuza ibitego 9 mu mukino 5 ya shampiyona.
Mu kiganiro n’itangazamakuru ku munsi w’ejo kuwa kabiri umutoza Pep guardiola yatangaje amakuru mashya ku bakinnyi bafite imvune maze ashimangira ko John Stones ameze neza gusa ngo Aymeric Laporte ntabwo birasobanuka neza icyakora umukinnyi Kyle Walker we ngo ntaramera neza.
Kuva Manchester City yatsindwa na Liverpool kuri Community Shield ntabwo yari yongera gutakaza umukino n’umwe dore ko imaze gukina imikino 7 ndetse ikaba yarabashije gutsindamo ibitego 23 harimo 12 byatsinzwe na rutahizamu mushya Erling Braut Haaland
Pep Guardiola ashimira Erling Braut Haaland nyuma yo gutsinda igitego
Guardiola yari yongeye kwishimira ikindi gitego cya Braut Haaland
Manchester city yari imaze kwegukana igikombe cya shampiyona y’Ubwongereza
Iki gihe Guardiola yahaga amabwiriza Bernado Silva kugirango batsinde umukino