Kuri Kigali Pele Stadium ikipe y’u Rwanda irangajwe imbere n’umukuru w’igihugu yisasiye ikipe ya FIFA

Ku mukino wabaye ku munsi w’ejo ubwo hatahwaga Stade ya Kigali nyuma yo guhindurirwa izina ikipe y’u Rwanda yari irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatsinze ikipe ya FIFA ya Gianni Infantino ibitego 3-2.

Ni umukino wabaye ku gicamunsi cy’ejo kuwa Gatatu taliki ya 15 Werurwe 2023 ndetse uyu mukino wasifuwe n’umusifuzi mpuzamahanga Salima Mukansanga ndetse u Rwanda rwabashije gutsinda ikipe ya FIFA ku kazi gakomeye k’umunya Nigeria Jay Jay Ockoca.

Uretse kandi umukuru w’igihugu wakiniraga ikipe y’u Rwanda iyi kipe yari yiganjemo abahoze ari abakinnyi bakomeye ku ikipe y’igihugu Amavubi ubwo yerekezaga mu gikombe cya Afurika mu mwaka wa 2004 barimo Karekezi Olivier Jimmy Mulisa n’abandi.

Ku munsi w’ejo kandi nibwo ku mugaragaro byatangajwe ko Stade ya Kigali i Nyamirambo yahinduriwe izina ikaba yitwa Kigali Pele Stadium mu rwego rwo guha icyubahiro umunya Brazil uherutse kwitaba Imana ariwe Edinson Arantes Dos Nascimento wamenyekanye nka Pele.

H.E Paul Kagame ibumoso na Gianni Infantino iburyo.









Umusifuzi mpuzamahanga Salima Mukansanga iki gihe yafungiraga imishumi y’inkweto H.E Paul Kagame.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO