Nyuma yo kwinjira mu mwuga wo gukina filimi kuri ubu Miss Josiane yatangiye no kumurika imideri

Kuri ubu Miss Josiane yubatse izina rikomeye muri Miss Rwanda 2019 dore ko yatorewe kuba Nyampinga ukunzwe kurusha abandi
(Miss Popularity) muri Miss Rwanda 2019 gusa kuri ubu, uyu mukobwa yamaze kwinjira mu mwuga wo gukina Filme hamwe no kumurika imideri.

Miss Mwiseneza Josiane akomoka I Rubengera ndetse uyu mukobwa ari mu baryoheje bikomeye irushanwa rya Miss Rwanda 2019 aho uyu mukobwa yagaragaje kwigirira ikizere ku buryo bukomeye bigatuma ahigika bamwe mu bakobwa bo mu mujyi wa Kigali.

Miss Mwiseneza Josiane yabonye izuba mu mwaka 1995 ndetse kuri ubu ari hafi kuzuza imyaka 27 y’amavuko, nyuma yo kuba umukobwa wakunzwe mu irushanwa ry’ubwiza 2019, ibikorwa by’uyu mukobwa birakataje dore ko ubu yinjiye mu mwuga wo gukina Filme.

Magingo aya uyu mukobwa yagaragaye muri filimi itambuka kuri murandasi, yitwa Agahinda mu kandi aho akina muri iyi filimi atotezwa bikomeye n’umubyeyi we, si iyi filimi gusa kandi yagaragayemo kuko yanakinnye no muyindi filimi yitwa True Romance aho ayikinamo ari mu munyenga w’urukundo.

Ikanzu ya Miss Josiane yatumye benshi bakekako yakoze ubukwe

Iyi filmi yitwa True Romance yakomeje kuzamura impaka mu bantu batandukanye ndetse bikomeza gukwirakwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga aho abenshi batangiye guhamya ko uyu mukobwa yaba yarakoze ubukwe gusa Miss Josiane yatangaje ko nta bukwe yakoze ahubwo ari ikanzu yambaye isa niy’umugeni gusa yahamije ko muri filimi True Romance n’ubundi itangira yakoze ubukwe.

Kuri ubu uyu mukobwa ntabwo ari ugukina filimi gusa kuko arimo no kugarara mu bikorwa bijyanye no kumurika imideri, dore ko muri iyi minsi arimo kwambarira inzu zitandukanye z’imideli mu bikorwa byo kuzamamariza.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO