Kuba Mbappe yaragizwe Kapiteni w’u Bufaransa bishobora gutuma hari umukinnyi...
- 24/03/2023 saa 06:46
Ikipe ya FC Barcelona yibutse ibitereko yasheshe nyuma yo guhagamwa n’ikipe ya Inter Milan ikayitsindira mu Butaliyani igitego 1-0 mu mikino ya UEFA Champions League.
Mu mukino waraye ubaye mu ijoro ryakeye ukabera mu gihugu cy’Ubutaliyani ntabwo ikipe ya FC Barcelona yaje koroherwa n’ikipe ya Inter Milan nubwo bwose ikipe ya FC Barcelona yatangiye yugarije izamu rya Inter Milan ariko igakomeza kuririnda nk’irinze umupaka.
Icyakora Inter Milan ahagana ku munota wa karindwi w’umukino yadomokanye umupira yihuta cyane gusa umukinnyi Hakan Çalhanoğlu yateye ishoti rikomeye birangira umuzamu wa Barcelona awushyize muri koruneri.
Mu minota 20 ya mbere, FC Barcelona yakomeje kwiharira umupira ari na ko inyuzamo igasatira, mu gihe Inter Milan yakinaga imipira yabaga yatakajwe na Barcelona.
Barcelona yarokotse kuko Joaquín Correa yatsinze igitego cya mbere cya Inter Milan ku munota wa 28 ariko umusifuzi w’igitambaro avuga ko yari yaraririye.
Inter Milan yarekaga Barcelona igakina yonyine, yo yacungiraga ku mipira itakaje ikazamuka yiruka, byaje kuyikundira ku munota wa 47 nyuma yo gutera ishoti ab’inyuma ba Barcelona bakarikuramo.
Correa yasunikiye umupira mwiza Çalhanoğlu atera ishoti rikomeye hanze y’urubuga rigendera hasi riruhukira mu izamu rya Andres Ter Stegen wa FC Barcelona igitego cyiba kiranyoye.
Umukino waje no kurangira utyo ikipe ya Barcelona na Xavi wayo basubira muri Espagne bimyiza imoso nyuma yo gutsindwa na Inter Milan.