Kurya ni ukwishyura Neymar yamaze gusesekara i Barcelona aho yitabye urukiko kugirango yisobanure ibyaha akurikiranyweho

Rutahizamu wa Paris Saint Germain Neymar Jr Santos kuri ubu yamaze gusesekara mu Mujyi wa Barcelona aho yitabye urukiko ngo yisobanure ibyaha akurikiranyweho bifite aho bihuriye no kunyereza imisoro.
Kuva mu minsi ishize nibwo uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Brazil yatangiye kuvugwaho inkuru zitandukanye zijyanye no kuba yarakoze ibyaha birimo kunyereza imisoro ndetse ngo aranashinjwa gukora amanyanga ubwo yavaga mu ikipe ya Santos akerekeza muri Barcelona.
Mu minsi ishize kandi hari ikigo cyatangiye gushinja Neymar ko yakoze amanyanga ubwo yavaga muri Santos yerekeza muri Barcelona mu mwaka wa 2013 bigatuma ngo uyu mukinnyi agurwa amafaranga make ugereranyije n’ayo yagombaga kugurwa.
Ntabwo Neymar abaye umukinnyi wa mbere ukomoka muri Amerika y’Amajyepfo uvuzweho ibibazo bijyanye no kunyereza imisoro kuko abakinnyi benshi bakomoka kuri uyu mugabane bakunze kugarukwaho n’iki kibazo.