Kurya ni ukwishyura tayari Kanye West araregwa kugira uburiganya bukomeye

Umuraperi ukomeye cyane muri Leta zunze ubumwe za Amerika ariwe Kanye West kuri ubu yamaze kujyanwa mu nkiko dore ko arengwa kwambura kompanyi ikomeye yitwa Phantom Labs yamufashaga gutegura ibitaramo.

Tmz iratangaza ko Kanye West urimo gukoresha cyane akazina ka Ye yagejejwe mu nkiko aho bivugwa ko yariganyije agera kuri Miliyoni 7 z’amadorali Kompanyi yitwa Phantom Labs dore ko bari baragiranye amasezerano kuko bamuteguriraga ibitaramo muri Kamena 2021 kugera muri Werurwe 2022.

Iyi kompanyi ya Phantom Labs yateguriye ibitaramo byinshi Kanye West harimo nicyo yamurikiyemo Album ye ya Donda yasohoye mu minsi ishize.

Uyu mugabo Kanye west ashyizwe mu nkiko nyuma y’iminsi mike yari ishize hari indi kompanyi ikora ibijyanye n’imideri aho nayo yamuregaga kuyambura amafaranga y’imyenda bamukodesheje ariko ntayishyure.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO