Kutigirira ikizere byatumye umugabo aca ukuboko umugore we

Umugabo uzwi ku izina rya Sher Mohammad, utuye ahitwa Ketugram mu karere ka Burdwan gaherereye mu burengerazuba bwa Bengal muri Kolkata, ngo yakoze amahano kuri iki cyumweru aho yaciye akaboko umugore we kugirango areke akazi k’ubuforomokazi ngo batazamutwara,cyane ko yumvaga ko abandi bagabo bazamumutwara.

Uwahohotewe, witwa Renu Khatun yari aherutse kubona akazi kuba umuforomokazi mu bitaro bya Leta nyuma yo kubitegura mu myaka itatu ishize. Yagombaga kwinjira mu kazi mu cyumweru gitaha.

Umupolisi wo muri ako gace yagize ati: "Umugabo we, ufite iduka ry’ibiribwa, n’ababyeyi be barwanyaga inzozi za Renu zo kuba umukozi wa Leta. Muri iki gihe Mohammad n’ababyeyi be bari muri gereza."

Ibiro ntaramakuru bya IANS byatangaje ko nyuma yo kugaba igitero giteye ubwoba ku mugore we, uyu mugabo yamujyanye mu bitaro byo hafi kugira ngo avurwe ariko ahisha igice cy’umubiri cyaciwe aho yari atuye kugira ngo arebe ko abaganga batashobora kugiteranya.

Umwe mu bapolisi yagize ati"Mohammad yabanje gupfuka Renu akoresheje umusego hanyuma amuca ikiganza akoresheje umupanga, Renu amaze guta ubwenge, Mohammad yamujyanye mu bitaro byo hafi ahisha ikiganza cye yaciye mu rugo. Ibyabaye byaje kumenyekana nyuma y’uko umugore agaruye ubwenge akavuga ibibazo bye."

Nyuma yo kugeza Renu Khatun mu bitaro, ukekwaho icyaha n’umuryango we baburiwe irengero.

Abaturanyi babwiye abapolisi ko Renu Khatun yakoraga nk’umuforomo mu bitaro byigenga biri mu mujyi wa Durgapur ubamo inganda mu rwego rwo kwimenyereza umwuga.

Bivugwa ko uyu mugabo yaciye umugore we akaboko kugirango batazamumutwara kuko yakekaga ko uyu mugore azatwarwa n’abandi baganga.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO