Kwamamara bisaba umuhate! Bwiza yerekeje muri Kenya kwamamaza umuziki we

Nyuma yo kuvugwa cyane mu minsi ishize ko hari amashusho ye agiye gushyirwa hanze ngo amugaragaza akora imibonano mpuzabitsina ntabwo byamuciye intege ahubwo yafashe umwanzuro wo kwerekeza mu gihugu cya Kenya kumenyekanishayo umuziki we mu bitangazamakuru byaho bitandukanye.
Bwiza avuga ko agiye kumenyekanisha umuziki we mu bitangazamakuru bigera kuri 16 ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo yahagurutse ku kibuga cy’indege I Kanombe yerekeje muri kenya.
Bwiza yajyanye n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu nzu y’umuziki ya Kikac bwana Jean Claude Uhujimfura aho yavuze ko urugendo rwabo rugamije kumenyekanisha ibikorwa by’uyu muhanzikazi.
Bivugwa ko Bwiza mu gihugu cya Kenya azabasha kuganira n’ibitangazamakuru bigera kuri 16 byiganjemo iby’amajwi n’amashusho ndetse ngo aratangira kuganira n’ibitangazamakuru guhera kuri uyu wa Gatanu.