Abagizi ba nabi barashe ku nzu y’ubucuruzi y’umuryango wa Lionel Messi ndetse...
- 3/03/2023 saa 14:13
Barcelona n’ubwo mu marushanwa y’i Burayi ijegajega byarangiye yivuganye Real...
- 3/03/2023 saa 10:15
Umukinnyi ukomeye cyane hano mu Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare ariwe Mugisha Samuel inkuru igezweho iravuga ko yamaze kuzimirira muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika.
Mugisha Samuel yageze muri Amerika ku butumire bw’ikipe ye ya Protouch_Team gusa ngo agisesekara ku kibuga cy’indege ahita agenda ndetse arazimira aburirwa irengero.
Iyi kipe ye yakomeje itangaza ko Mugisha Samuel yatwaye ibikoresho byayo bitandukanye bifite agaciro gakabakaba muri miliyoni 20 mu mafaranga y’U Rwanda.
Uyu musore ibi bivugwa nibiba impamo azaba yiyongereye ku mubare w’abandi bakinnyi nabo bahagaritse umukino w’amagare ahubwo bakerekeza kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abo bakinnyi barimo Hadi Janvier, Bonaventure Uwizeye, ndetse na Valens Ndayisenga.
Mugisha Samuel yatwaye Tour du Rwanda 2018 ubwo yari afite imyaka 20 y’amavuko.