Dore ibintu bizagufasha kwibagirwa umukunzi wawe wagutaye kandi wari waramwihebeye

Kwibagirwa ibihe byahise ntabwo ari ibintu byoroshye kubyumva ndetse ni urugamba rutoroshye gusa nanone ukwiye kwiga uko wakwibagirwa ibyahise ndetse hari n’inzira wakoresha ukibagirwa umukunzi wawe wagutaye.

Nyuma yo kwifashisha urubuga rwa internet: allwomenstalk.com, dore uburyo wakoresha ukibagirwa burundu umukunzi wawe wagutaye.

1.Kurira

Birashoboka ko warakomeretse ushaka kwibagirwa ibyabaye ukaba udashaka umutwaro w’agahinda cyangwa ushaka ko umubabaro ufite wagenda, ukeneye kurira kugira ngo ukire. Kurira ni inzira ituma umubiri urekura amarangamutima

2.Shaka ibyo uhugiramo

Igihe cyahise kiragoye, cyane cyane iyo watandukanye n’umukunzi, niba ushaka kwibagirwa shaka ibyo uhugiramo kuko nuba uri muri byinshi ntuzabona umwanya wo gutekereza ku byahise cyangwa ku muntu mutari kumwe.

3. Gusabana n’inshuti zawe

Kuba uri kumwe n’inshuti zawe zigukunda bishobora kukwibagiza mu buryo bworoshye ibyakubayeho bityo ntubihe umwanya ngo ubitindeho.

4. Kwishimisha

Uretse guhugira mu kazi kawe, ushobora no guhugira nko ku gakino cyangwa akantu ukunda kagushimisha nko kwandika cyangwa gushushanya, na byo bikakwibagiza ibyakubayeho.

6. Kwiyitaho

Mu gihe ibi bikubayeho, kugira ngo wibagirwe, gerageza kwiyitaho kandi unafate amafunguro meza, iyo umeze neza ku mubiri wawe bizatuma n’ibitekerezo byawe bigenda neza

Kwibagirwa ibyakubayeho biragoye cyane kuko ntibyoroshye gutekereza ku mukunzi wawe mwatandukanye ndetse n’ibihe mwanyuzemo gusa izi nama ziri hejuru zishobora kugufasha kwigobotora iki kibazo cy’’ingutu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO