Abakinnyi ba PSG na Arsenal bifatanyije n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi

Abakinnyi n’abayobozi bo mu ikipe ya Arsenal hamwe na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa bifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 27 abatutsi bishwe muri Jenoside 1994.

Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mata 2021, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

Ikipe ya Arsenal ihagarariwe n’abakinnyi barimo "Pierre-Emerick Aubameyang, Granit Xhaka, Alexander Lacazette, umutoza Arteta, Tonny Adams n’umuyobozi mukuru" bifashe amashusho aho bagenda bakuranwa mu kuvuga amagambo yo kwifatanya n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uretse abo mu ikipe ya Arsenal n’abandi bakinnyi barindwi bo mu ikipe ya Paris Saint Germain batanze ubutumwa bw’amashusho y’amasegonda 28.

Bagira bati “Nyuma y’imyaka 27, u Rwanda ni igihamya cy’uko ikiremwamuntu gifite imbaraga zo kwihangana no guhinduka kandi gishobora kuvuka bundi bushya nyuma y’ibyago bikomeye.”

Kylian Mbappé yasoje avuga ngo “Twibuke twiyubaka.” Abandi basoreza hamwe bavuga ijambo ’Kwibuka.’

Ikipe ya PSG isanzwe yamamaza u Rwanda

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO