#Kwibuka 28: Abahanzi 14 biganjemo abaraperi basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Abahanzi nyarwanda bagera kuri 14 biganjemo abaraperi bakomeye hano mu Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa kigali ruherereye ku Gisozi, basobanurirwa byimbitse amateka y’U Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 11 Mata 2022, nibwo abahanzi batandukanye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Aba bahanzi basuye uru Rwibutso barimo umuraperi Bull Dog, Ish Kevin, Juno Kizigenza, Gabiro Guitar, Diplomate, B-Threy, Bushali, Papa Cyangwe, Symphony Band, Active, Confy, Dope Zila, Ice Nova, ndetse na Mento.

Uru Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rugizwe n’inzu y’amateka aho abarusura berekwa uko U Rwanda rwari rumeze kuva mu kinyejana cya 11, uko ubutegetsi bwasimburanye n’ukuntu amacakubiri yigishijwe kugeza ubwo U Rwanda rwagwaga mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, umuraperi Ndayishimiye Bertrand abenshi bazi nka Bull Dog yatangaje ko atari ubwambere asuye uru rwibutso kandi ko buri gihe hari ibintu bishya ahungukira.

Umuhanzi kwizera Bosco Junior uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi nka Juno Kizigenza nawe yatangaje ko yumvise neza amateka yagejeje U Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kuko ngo mbere yahasuraga ari umwana ntabisobanukirwe neza.

Aba bahanzi bose bafashe umwanya wo kunamira inzirakarengane zishyinguwe muri uru Rwibutso rwa Jenoside rwa kigali ruherereye ku Gisozi ndetse banashyira indabo ku mva mu guha icyubahiro inzirakarengane zishyinguye muri uru Rwibutso.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO