#Kwibuka 28: Umuhanzi Mugunga Christian yasohoye indirimbo nshya ijyanye no kwibuka asaba Abanyarwanda kwiga amateka

Umuhanzi Mugunga Christian yasohoye indirimbo nshya ijyanye no kwibuka yise ’’ Twibuke Twiyubaka’’, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu taliki ya 8 Mata 2022, nibwo umuhanzi Mugunga Christian yasohoye amashusho y’iyi ndirimbo aho imara iminota 3 n’amasegonda 57, yafatiye amashusho yayo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ruherereye i Nyanza mu karere ka Kicukiro.

Uyu muhanzi atangaza ko umusanzu we ari ugufasha Abanyarwanda kwibuka biyubaka no guhamagarira buri wese guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Avuga ko urubyiruko arirwo rufite umukoro wo gusigasira ibyagezweho no guharanira kurwanya abakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Uyu muhanzi yavuze ko urubyiruko rukwiye kubaka igihugu kizira ivangura , ndetse umuntu akirinda buri wese washaka gutanya Abanyarwanda.

Gusa avuga ko kugera kuri ibi, ari ukubanza buri wese akiga ndetse akamenya amateka yagejeje U Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994 aho yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Kuwa 07 Mata 2022 nibwo Abanyarwanda batangiye icyumweru cy’icyunamo kibanziriza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ku nsanganyamatsiko igira iti’’ Twibuke Twiyubaka.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO